Muhanga: Bimwe mu byaranze imurikagurisha rya 2014

Kuva kuwa 03 kugera kuwa 13/10/2014, mu mujyi wa Muhanga habereye imurikagurisha ryahuje abaguzi n’abacuruzi hamwe n’abatanga serivisi zitandukanye, imurikagurisha ryahawe insanganyamatsiko igira iti “ubusabane bw’abacuruzi n’abaguzi, ibanga ry’iterambere”.

Dore bimwe mu byaranze iri murikagurisha:

Ibirori byo kuritangiza ntibyitabiriwe

Ibirori byo gutangiza iri murikagurisha ku mugaragaro ntibyitabiriwe cyane kuko wasangaga abenshi mu baje kwihera ijisho ari abana n’urubyiruko, naho abakuze bari biganje mo abatumiwe n’urugaga rw’abikorera n’abakozi b’akarere, ku buryo abantu bakuze bo mu mujyi wa Muhanga batabyirabiriye.

Ibi ngo byaba byaratewe n’uko icyo gikorwa cyabaye bwije ndetse kikaba ku munsi w’akazi (hari kuwa mbere). Umushyitsi mukuru muri ibyo birori yari umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne.

Abagurishaga amatiki yo kwinjira mu imurikagurisha bari bahebye.
Abagurishaga amatiki yo kwinjira mu imurikagurisha bari bahebye.

Utubari n’amabanki nibyo byari byiganje mu imurikagurisha

Muri iri murikagurisha, hari abari barazanye ibintu byabo kubyerekana no kubigurisha ariko nyuma yo kubona ko nta baguzi, bamwe batangira kuzana bike cyangwa ntibabizane. Urugero ni nk’aho mu gutangiza iki gikorwa hari imashini zipima indwara 5 ariko rikarangira ntazigihari.

Abandi bacuruzi bake babashije kumurika ibikorwa byabo (dore ko abakorera muri aka karere batitabiriye nk’abaturutse hanze yako), nabo wasangaga baburijwemo n’ahari utubari n’umuziki nka BRALIRWA, SKOL na Nyirangarama yari ifite ikibanza kinini kurusha abandi bose muri iri murikagurisha.

Utubari twasusurutsaga abantu nitwo twihariraga abaje mu imurikagurisha.
Utubari twasusurutsaga abantu nitwo twihariraga abaje mu imurikagurisha.

Ikindi cyagaragaye muri iri murikagurisha ni ubwinshi bw’amabanki ahanini asanzwe akorera mu mujyi wa Muhanga kuko hitabiriye agera kuri arindwi yamamaza ibikorwa byayo, ariko kubera ko yari yegeranye cyane n’amashami yayo asanzwe akorera mu mujyi wa Muhanga abashatse serivisi muri iryo murikagurisha bari bake.

Aho imurikagurisha ryabereye hari hato

Mu gihe andi mamurika yabaye muri aka karere yaberaga kuri sitade ya Muhanga aho bigaragara ko hari hisanzuye, iry’uyu mwaka ryabereye ku kibuga gito kiri inyuma y’isoko rya Muhanga.

Aha hantu hagaragaye ko ari hatoya hadakwiye kubera imurikagurisha ryo ku rwego nk’urw’irirangiye. Mu kubaka amahema, inzira zose zasaga n’izifunze ku buryo kubona akanya ko gutambuka byari ukubyigana, abantu basimbuka imigozi iziritse amahema.

Minisitiri Kanimba yagaye akarere ka Muhanga kutagira isoko rijyanye n'igihe.
Minisitiri Kanimba yagaye akarere ka Muhanga kutagira isoko rijyanye n’igihe.

Minisitiri Kanimba yagaye akarere kuba kadafite isoko rya Kijyambere

Mu gusoza iri murikagurisha, umushyitsi mukuru yari minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda François Kanimba, washimye akarere n’abikorera bariteguye ndetse n’abaryitabiriye baba abagurisha n’abagura. Gusa ntiyatinye no kugaya akarere ka Muhanga kuba gasigaye hagati y’uturere dufite amasoko ya kijyambere ko kakaba kagikoresha isoko ryubatswe kera ritakijyanye n’igihe.

Akarere ka Muhanga gahana imbibi n’aka Ruhango gafite isoko rigezweho, aka Kamonyi kubatse amasoko mu mirenge itandukanye ndetse ubu kakaba karimo kubaka agakiriro ka kijyambere kenda kurangira. Hari kandi akarere ka Ngororero gafite isoko rikiri rishya ugereranyije n’irya Muhanga ndetse nako kubatse amasoko ya kijyambere mu mirenge n’agakiriro kagezweho.

Aha ni mu gice kimwe cy'isoko rya Muhanga.
Aha ni mu gice kimwe cy’isoko rya Muhanga.

Muri rusange ubuyobozi bw’akarere hamwe n’urugaga rw’abikorera muri aka karere basanga ibyo bari bagamije muri iri murikagurisha barabigezeho.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka