Nyamagabe: Abunzi bafite ikibazo cyo kutabonera mutuweli bagenerwa ku gihe

Abunzi bo mu karere ka Nyamagabe ngo ntibabonera mitiweli bagenerwa ku gihe bigatuma batavurwa iyo boherejwe ku yandi mavuriro mu gihe ivuriro risanzwe ribavura ridafite ubushobozi bwo kubavura indwara runaka.

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe Abunzi cyatangiriye mu murenge wa Kibilizi ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 13 Ukwakira 2014, bamwe mu bunzi twaganiriye bagaragaje ikibazo cyo kutishyurirwa mutueli kugihe.

Uwitwa Pascal Sindambiwe ni umwunzi ku rwego rw’akagari ka Gashiha, yagize ati: “nk’ubu ngubu kuri centre de santé turagenda bakatuvura ariko nubwo batuvura hari igihe uba ufite ubundi burwayi runaka cyangwa ugakora urugendo kuko utishyuriwe ntube wabasha kwivuza.”

Vestine Kabanyana nawe ni umwunzi ku rwego rw’akagari ka Karambo, yagize ati: “nari naje kwivuza narembye, ndagenda nishakira umuyobozi w’ivuriro ahamagaye bamubwira ko abunzi batarabavura ngo nitangire amafaranga kandi dutangirwa amafaranga yo kwivuza.”

Abayobozi batandukanye n'abunzi ku nzego z'utugari n'imirenge mu karere ka Nyamagabe.
Abayobozi batandukanye n’abunzi ku nzego z’utugari n’imirenge mu karere ka Nyamagabe.

Ubuyobozi bw’akarere ariko bwemeza ko gahunda yo gutangira mutueli abunzi igiye kujya yihuta kugirango babashe kwivuza bo n’imiryango yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, yagize ati: “icyo twamaze gukora muri buri bitaro n’ibigo nderabuzima by’akarere ka Nyamagabe ni uko aho abunzi bakomeza kuvuzwa ndetse n’imiryango yabo tugakemura ikibazo cyavuka mu gihe bagiye kwivuza hanze y’akarere tukifuza ko bajya bishyurirwa kare.”

Minisiteri y’imari yagejeje amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ku karere, agiye koherezwa ku bitaro bitandukanye n’ibigo nderabuzima byo muri aka karere ka Nyamagabe.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka