Abanyeshuri ba Sonrise basuye RPA basobanurirwa uko amahoro yubakwa

Abanyeshuri ba Sonrise School, ishuri riherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve, kuri uyu wa mbere tariki 13/10/2014, basuye Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA: Rwanda Peace Academy) kugira ngo biyungure ubumenyi mu bijyanye no kubaka amahoro aho batuye no ku isi hose.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iryo shuri, Manzi Jean Pierre yatangarije Kigali Today ko bifuza ko abana babo basobanukirwa ikijyanye no kubaka amahoro ndetse no kugira uruhare mu kuyabungabunga.

Manzi agira ati “Guhitamo Rwanda Peace Academy, tuzi ko ari ikigo cyubaka amahoro, twifuza ko abana bacu bava mu ishuri bageze kuri ubwo bumenyi bujyanye no kubungabunga amahoro no kuyashakira abandi, nk’uko Ijambo rya Bibiliya rivuga riti ‘igisha umwana inzira namara kuyimenya ntazayivamo ukundi’”.

Abanyeshuri ba Sonrise basuye RPA ngo biyungure ubumenyi mu kubaka amahoro.
Abanyeshuri ba Sonrise basuye RPA ngo biyungure ubumenyi mu kubaka amahoro.

Yungamo ati “Dusanga abana ba Sonrise tugomba kubigisha amahoro, tugomba kubigisha uburenganzira bwabo bityo bikazashobora kwifasha bageze hanze no kumenya guharanira uburenganzira bwabo ndetse bigafasha n’abandi Banyarwanda ndetse n’aho bazaba bari”.

Abanyeshuri bagera kuri 60 biga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye baherekejwe n’abarezi babo ahagana saa tanu ni ho basesekaye muri RPA, basobanurirwa amavu n’amavuko y’iryo shuri n’icyerekerezo cyaryo.

Aba banyeshuri babaye mu banyarwanda bake basiye RPA.
Aba banyeshuri babaye mu banyarwanda bake basiye RPA.

Umuyobozi wa RPA, Col. Jill Rutaremara yabashimiye ubushake bafite bwo kumenya ariko abibutsa ko ari byiza guhora ushaka kumenya. Mu ijambo mbwirwaruhame ryamaze iminota mike, yagarutse ku mahoro n’umutekano, ababwira ko ari ishingiro rya byose.

Col. Rutaremara ati “Amahoro n’umutekano ni umusingi wa buri kintu cyose ntabwo wakwiga utafite umutekano, ntiwahinga udafite umutekano nta bashoramari bakwirukira u Rwanda hatari amahoro n’umutekano ni ibyo twabasobanuriye n’ibyagezweho bigomba kurindwa”.

Uru rugendoshuri kandi ngo ruzanafasha aba banyeshuri kwitwara neza mu bizamini bya Leta nk’uko Uwase Shania, ukuriye abakobwa biga kuri Sonrise School abisobanura muri aya magambo: “bizamfasha cyane kuko ikintu bakunda kutubaza n’ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge… kandi presentation (ikiganiro) baduhaye izadufasha mu byo tuzakora”.

Abanyeshuri ngo bungutse ubumenyi rusange buzabafasha mu kizamini cya Leta kiri imbere.
Abanyeshuri ngo bungutse ubumenyi rusange buzabafasha mu kizamini cya Leta kiri imbere.

Ishuri Rikuru ry’Amahoro rikunda gusurwa n’abantu batandukanye cyane cyane abanyamahanga. Ishuri rya Sunrise ry’Itorero ry’Abangilikani, Diyoseze ya Shyira ryashinzwe mu mwaka wa 2001, ni bamwe mu banyarwanda bake barisuye mu rwego rwo gusobanurirwa ibibera mu gihugu cyabo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubundi amashuli aba agomba gufasha abanyeshuli gukora ingendoshuli nk’izi kuko ni ngenza ku banyeshuli

ngabo yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

ni byiza gukore ingendo-shuri mu bice bitandukanye by;’igihugu cyacu no kumeya service zihatangirwa

senderi yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka