Umurusiyakazi niwe waciye agahigo ko kubyara abana benshi ku isi

Amakuru dukesha urubuga www.atlantico.fr avuga ko umugore waba waraciye agahigo mu kubyara abana benshi ku isi ari umurusiyakazi wabayeho mu kinyejana cya 18.

Uyu mugore ngo yabyaye abana batazwi neza umubare ariko ntibari munsi ya 69 nk’uko uru rubuga rwa interineti rubivuga.

Uyu murusiyakazi yabyaraga impanga gusa.
Uyu murusiyakazi yabyaraga impanga gusa.

Kugira ngo uyu mugore abyare aba bana bose ngo yabyaye inshuro 27. Muri zo, izigera kuri 16 yabyaye impanga z’abana babiri babiri, inshuro 7 abyara abana batatu batatu naho izindi nshuro 4 abyara abana bane bane, zose hamwe zitanga abana 69, ibi bigatuma uyu mugore akomeje kuba uwa mbere wabyaye abana benshi mu mateka y’Isi.

Umugabo w’uyu mugore nawe azwiho kuba yarateye inda nyinshi kuko nyuma y’uyu babyaranye abana 69, yari afite undi mugore nawe babyaranye abana 18 mu mbyaro 8, ibi bikaba byarabaye mu myaka ya 1725 kugera mu 1783.

Uretse uyu mugore, undi munya otirishekazi witwa Bernard Scheinberg, nawe ngo yaba yarabyaye abana 69, ariko amateka akaba ataragaragaza ibimenyetso bibihamya.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nizere ko agiye guhita ashyiraho akadomo kugirango aringanize urubyaro naho ubundi aba bana ni benshi tujye twemera. arko ntiyangayika kuko byose bizwi n’Imana niyo itanga byose . amen halelluya

n.s.seka yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka