Nyabihu: Hari kubakwa amavuriro aciritse mu tugari hagamijwe kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage

Mu karere ka Nyabihu hari kugenda hashyirwaho amavuriro aciriritse (Poste de santé) ku rwego rw’akagari mu rwego rwo kwegereza abaturage serivise z’ubuzima no kugabanya igihe abaturage bakoreshaga bagana kwa muganga.

Ibi ni bimwe mu byo abaturage bishimira kuko basanga ari intambwe nziza irimo guterwa izarushaho gutuma bagira ubuzima bwiza.

Habimana Innocent, umwe mu baturage b’akarere ka Nyabihu avuga ko mbere abaturage batuye mu murenge wa Kintobo batari borohewe no kugera kwa muganga. Kuri ubu ngo hubatswe ivuriro riciriritse bihita byorohereza umuturage wo ku Kintobo wafataga urugendo rurenga isaha ajya ku kigo nderabuzima cya Rwankeri, ibintu babonaga nk’imbogamizi mu kugera kuri serivisi z’ubuvuzi.

Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu, avuga ko akarere ka Nyabihu ari akarere k’imisozi kagifite ibice bimwe aho abaturage bitaborohera kugera ku bigo nderabuzima mu gihe gito.

Dusenge avuga ko amavuriro aciriritse yashyizweho yafashije abaturage kubona serivisi z'ubuvuzi hafi yabo.
Dusenge avuga ko amavuriro aciriritse yashyizweho yafashije abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi hafi yabo.

Niyo mpamvu ubu mu mirenge 12 igize aka karere hari gukorwa ibishoboka byose ngo serivise z’ubuzima zegerezwe abaturage hashakishwa uburyo hashyirwaho amavuriro aciriritse ku rwego rw’akagari.

Mu karere ka Nyabihu hamaze kubakwa amavuriro aciriritse 9 afashwa na Leta n’andi 4 yubatswe ku bufatanye n’umuryango One family health mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kwegereza abaturage serivise z’ubuzima bityo bajye bivuriza hafi hashoboka mu buryo butabagoye.

Aya mavuriro aciriritse yiyongera ku bigo nderabuzima 15 bisanzwe biri muri aka karere ndetse n’ibitaro bya Shyira.

Nyuma yo gusura utundi duce tugera kuri dutandatu biteganijwe ko hazubakwa andi mavuriro aciriritse 6 muri aka karere ku bufatanye n’umuryango one family health, nk’uko Dusenge ushinzwe ubuzima abitangaza.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo rwose mukomeze mwegereze ubuvuzi abanyarwanda , dukomeze imihigo gusa natwe abanyarwanda dukomeze dushyire mubikorwa inamatugirwa n’ubuyobozi bwiza dufite, dutanga imisanzu yamituelle yo kwivuza n’ibindi

sebastien yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka