Abitabira kwiga kubaga no gutera ibinya mu buryo bwimbitse baracyari bake

Nyuma y’imyaka irenga irindwi mu Rwanda hatangijwe gahunda y’uko abize iby’ubuganga biga mu buryo bwimbitse (spécialisation) mu mashami amwe n’amwe y’ubuganga, abitabira kwiga ibijyanye no kubaga (chirurgie) no gutera ibinya (anesthésie) baracyari bake cyane ugereranyije n’abiga mu yandi mashami nyamara ngo na bo barakenewe cyane mu Rwanda.

Imibare itangwa n’ushinzwe abiga mu cyiciro cya gatatu cy’ ishami ry’ubuganga rya Kaminuza y’u Rwanda, igaragaza ko muri iyo mwaka irindwi abize ibijyanye no kubaga hamwe no gutera ibinya ari 42, muri bo abakurikiye ibyo gutera ibinya bakaba 12 gusa.

Nyamara kuri ubu ngo abari kwiga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri bonyine mu bijyanye n’ubuvuzi bw’imbere mu mubiri no kuvura abana ni 62.

Imwe mu mpamvu zo kutitabira aya masomo ngo ni uko abayize bagira akazi kenshi nyamara iyo mvune yabo ikabije ugereranyije n’iy’abize ibindi ntiyitabweho mu gihe cyo kugenerwa imishahara.

Dr Sendegeya avuga ko ubwitabire buke bw'abiga kubaga no gutera ikinya buterwa n'umushahara ungana n'uw'abize ibindi kandi bavunika cyane.
Dr Sendegeya avuga ko ubwitabire buke bw’abiga kubaga no gutera ikinya buterwa n’umushahara ungana n’uw’abize ibindi kandi bavunika cyane.

Dr. Augustin Sendegeya, umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) agira ati “ikibazo nyamukuru gituma aya mashami atitabirwa cyane, chirurgie na anesthésie ni umwuga usaba ubwitange bukomeye. Ni akazi kenshi gakorwa no mu gihe kinini. Ni na spécialités zigira risques (zishobora kubonekamo impanuka) zirushijeho».

Yungamo ati «ku bize mu zindi spécialités, hari abakora mu bitaro bya Leta, ariko nyuma yaho bakajya gukora no muri za cliniques ndetse no mu bitaro byigenga. Mu Rwanda kubona cliniques cyangwa ibitaro byigenga bikora n’akazi ko kubaga ntibyoroshye».

Dr. Jean Pierre Hagenimana ukora ku bitaro bya Kabutare yunze mu rya Dr. Sendegeya ati « ubundi umuntu ahitamo kwiga ibintu kubera ko abikunze. Ariko na none ntitwakwirengagiza ko mu Rwanda usanga hari umuntu wiga akaba yigiye umuryango. Icyo gihe najya guhitamo ibyo yiga, azareba ibyatuma abasha no kwita kuri uwo muryango.

Hari n’ikindi tutagomba kwirengagiza. Iyo urebye mu bihugu byateye imbere nk’iburayi, usanga abaganga babaga ari bo bahembwa kurusha abandi kubera ko bakora amasaha menshi bakavunika. Nyamara ibyo ntibyitabwaho muri Afurika kuko usanga ubaga ashobora kumara amasaha 10 ataruhutse, hanyuma agahembwa nk’uvura uruhu, na byo ugasanga ari indi mbogamizi».

Icyakora, Dr. Sendegeya avuga ko mu Rwanda hari gahunda yo gushyiraho uburyo abize aya masomo ya chirurgie na anesthésie bagira igihembo cyisumbuye ku cy’abize ibindi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka