Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza umuhanda wa gari ya moshi uzagera mu Rwanda

Perezida Paul Kagame uri muri Uganda aho yitabiriye inama ya 7 ku muhora wa ruguru, kuri uyu wa 8 ukwakira 2014 yifatanyije na Perezida Museveni wa Uganda hamwe na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo batangiza igice cya mbere cy’umuhanda wa gari ya moshi biteganyijwe ko uzagera mu Rwanda.

Igice cyatangijwe ni ikiva mu mujyi wa Malaba kugera Kampala ukazafasha mu koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa biva ku byambu byo ku Nyanja y’Abahinde.

Mu masezerano yashyizweho n’ibihugu bihuriye ku muhora wa ruguru (Uganda, Kenya, Rwanda) biteganyijwe ko hazakorwa imishinga yo kwihutisha iterambere ry’akarere binyuze mu bikorwa remezo, ubucuruzi, politike n’ubukungu.

Perezida Kagame, Museveni na Salva Kiir batangiza ibikorwa byo kubaka umuhanda wa gari ya moshi.
Perezida Kagame, Museveni na Salva Kiir batangiza ibikorwa byo kubaka umuhanda wa gari ya moshi.

Muri uru rugendo, u Rwamda rukuriye imishinga yo gushyiraho gahunda kuburyo abaturage bazajya batembera mu bihugu bakoresheje indangamuntu, gushyiraho viza imwe, guhuza za gasutamo, hamwe n’ibijyanye n’umutekano mu karere.

Kugeza ubu, guhuza gasutamo (ibicuruzwa bisoreshwa ku cyambu cya Mombasa bigatuma iminsi byamaraga mu nzira bisakwa igabanuka), kugenda mu bidi bihugu hakoreshejwe indangamuntu hamwe na viza imwe (umunyamahanga ubonye viza ya kimwe mu bihugu bigize aya masezerano yemerewe kujya mu bindi) iyi mishinga ikuriwe n’u Rwanda yaratangiye.

Imishinga izakorwa na Kenya na Uganda ni kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzava ku cyambu cya Mombasa ukanyura muri Uganda ikagera mu Rwanda, umuyoboro wa peteroli nawo uzagera mu Rwanda hamwe no kongera amashanyarazi azasaranganywa mu bihugu byose uko ari bitatu.

Dore amwe mu mafoto yerekana uko igikorwa cyo gutangiza ibikorwa byo kubaka umuhanda wa gari ya moshi cyari kifashe.

Igice cyatangijwe kuzava Malaba kigere Kampala ariko biteganyijwe ko imirimo izakomeza umuhanda ukagera no mu Rwanda.
Igice cyatangijwe kuzava Malaba kigere Kampala ariko biteganyijwe ko imirimo izakomeza umuhanda ukagera no mu Rwanda.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iki ni gikorwa cyiza cyane bikomeye kuko kizafasha mu bwikorezi no gutwara abantu ku buryo bwihuse

mpiranyi yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

uyu mushinga wihutishwe maze urangire vuba bityo ubuhahirane muri aka gace bwasaga nk’ubugenda biguru ntege bwihutishwe

nseko yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

imishinga nk’iyi izazamura cyane ubukungu bw’ibihugu biyihuriyeho,kuko usanga ibikenerwa n’abaturage batuye aka karere bituruka hanze,bikabageraho bihenze cyane kubera ikiguzi cy’ubwikorezi gihanitse.

muhire yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka