Abakina filimi mu Rwanda bakwiye kwirinda gushaka inyungu za vuba kugira ngo batere imbere

Umukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Nigeria, Ramsey Nouah avuga ko kugira ngo abakina filimi mu Rwanda batere imbere bakwiye kubanza gukunda umwuga wa bo, kandi bakirinda gushaka inyungu za vuba.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abafite aho bahurira na sinema mu Rwanda tariki 06/10/2014 ku cyicaro cya minisiteri y’umuco na Siporo.

Yagize ati “iyo ufite icyo ukora ukagitegamo amafaranga vuba vuba nta ntambwe ushobora gutera, ahubwo hasabwa gukunda icyo ukora kuko amafaranga ava mu kugikunda”.

Ramsey Nouah yasabye abakinnyi ba filimi mu Rwanda kudashaka inyungu za vuba.
Ramsey Nouah yasabye abakinnyi ba filimi mu Rwanda kudashaka inyungu za vuba.

Mu rwego rwo gusaba inama Ramsey Nouah umaze kuba igihange muri sinema, abakinnyi ba filime mu Rwanda bitabiriye icyo kiganiro bagaragaje ibibazo byinshi bahura na byo muri uwo mwuga birimo kutagira amahugurwa ahagije mu gukina ndetse n’ikibazo cy’ibikoresho bitajyanye n’igihe.

Minisitiri w’umuco na Siporo Amb. Joseph Habineza yashimiye abasanzwe bakora filimi mu Rwanda kubera umurava n’umuhate bagaragaza, kandi anabizeza ko minisiteri izakomeza kwita ku bakora sinema mu Rwanda. Nawe yabasabye gukunda umwuga wabo ababwira ko bawukoze neza wabateza imbere ndetse n’u Rwanda imbere muri rusange.

Minisitiri Habineza yijeje abakora sinema nyarwanda ko minisiteri ayoboye izakomeza kubaba hafi.
Minisitiri Habineza yijeje abakora sinema nyarwanda ko minisiteri ayoboye izakomeza kubaba hafi.

Uyu mukinnyi wa filime w’umunya Nigeria yanabasobanuriye abitabiriye icyo kiganiro gahunda ya filimi ari gutegura ku Rwanda yitwa: “Love brewed in Rwandan Pot” (Urukundo rwengewe mu kabindi ka Kinyarwanda) anasaba abakinnyi ba filime mu Rwanda kuzakorana na we.

Yavuze ko iyo filimi izagaragaza isura nyayo y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga kuko izakoreshwa mu maserukiramuco atandukanye.

Yagize ati “Iyi filimi izagaragaza Umuco w’u Rwanda n’uwa Nigeria, ariko igice kinini kizakinirwa mu Rwanda (90%) naho 10% gikinirwe muri Nigeria hazakoreshwamo ururimi rw’icyongereza n’ikinyarwanda. Nzakenera gukorana namwe cyane”.

Abafite aho bahurira na sinema nyarwanda bari bitabiriye ari benshi.
Abafite aho bahurira na sinema nyarwanda bari bitabiriye ari benshi.

Uyu mukinnyi yaje mu Rwanda ku butumire bwa minisiteri y’umuco na Siporo, imwe mu mpamvu yatumijwe ikaba ari ukugira ngo atange ubujyanama ku bakinnyi ba filime mu Rwanda.

Biteganyijwe ko azongera kuganira n’abafite aho bahurira na sinema nyarwanda tariki 09/10/2014 mu kiganiro kizabera ku cyicaro cya minisiteri y’umuco na siporo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tubanje kubasuhuza tubifuriza amahoro yimana nyuma yiyi ndamutso nabasabaga yuko mwakomeza mukabera abavugizi babakinnyi ba sinema nyarwanda kuko bigaragara yuko mujyera ahobenshi muribo badashobora kwigerera igitecyerezo mukuri bimaze kugaragara yuko sinema nyarwanda ntamuterankunga igira kandi mubigaragara harubutumwa bwinshi abahanzi ba sinema nyarwanda bageza kumbaganyinshi zabanyarwanda mudufashije nkuko abandi bahanzi nyarwa babatera inkunga namwe mwaba abavugizi ba sinema nya rwanda bakagaira abterankunga kuko zidufitiye akamaro gakomeye nkatwe tuzireba IKINTEYE KUVUGA IBI nuko iyurebye usanga harama GROUP menshu murwanda akina film angenda asenyuka kubera kubura amikoro mudufashije byatugirira akamaro kenshi muurakoze

elly Shadadi yanditse ku itariki ya: 27-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka