Kubura abashora imari mu muziki nibyo bituma atazamuka

Nikuze Gabriel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Umutare Gaby asanga bikiri imbogamizi kuzamuka k’umuhanzi n’ubwo yaba afite impano kubera abashora imari mu muziki bakiri bake cyane, ndetse na bamwe babikoze bakibanda ku bahanzi bamaze kugira aho bagera cyangwa se kubaka izina nk’uko bikunze kuvugwa.

Umutare Gaby ni umuhanzi uzwiho ijwi ryiza ndetse no guhanga indirimbo ziryoheye amatwi, bityo benshi bakaba bakomeje kwibaza impamvu atazamuka ngo agere ku rwego rwo hejuru.

Mu kiganiro KT Idols gica kuri KT Radio cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 4/10/2014, Umutare Gaby ubwo yabazwaga icyo abona gituma atazamuka ngo agere ku rwego rwo hejuru kandi nyamara indirimbo ze zikunzwe, yasubije ko we asanga ari ukubera abashoramari batitabira gushora amafaranga mu muziki bityo kuzamuka bikaba bikigoranye.

Umutare Gaby avuga ko kubura abashora imari mu muziki ari byo bituma adatera imbere.
Umutare Gaby avuga ko kubura abashora imari mu muziki ari byo bituma adatera imbere.

Ubwo yabazwaga uruhare rwe ateganya gushyiramo mu rwego rwo kugira ngo muzika ye ibe yagira aho igera, yasubije agira ati “Uruhare rwanjye ntabwo ari urwo ngiye gukora kuko nararutangiye déjà, ni ukugerageza gushyiramo intege ariko burya mu Rwanda ntabwo dufite abantu benshi bashyira amafaranga mu muziki ni ukuvuga bafasha abahanzi, ndavuga ya ma labels ari bufate umwana akamukorera indirimbo, akamukorera video (amashusho), akamukorera buri kintu cyose ni hake”.

Yakomeje avuga ko hari igihe abantu babona umuhanzi adatera imbere bakibwira ko adashyiramo imbaraga mu buhanzi bwe nyamara ntako aba atagize.

Yagize ati “Imbaraga muri muzika nzishyiramo ariko buriya biterwa n’icyo abantu bita imbaraga, gusa ariko hari igice kimwe nabigizemo uruhare kubera ko hari igihe nabifatanyaga n’akazi, …nari nsanzwe ndi umu IT (umukozi ushinzwe ikoranabuhanga) ariko kubera kuririmba abantu bagakunda ibihangano byanjye n’ijwi ryanjye mpita menya ko mfite impano ndavuga nti ariko why not (kuki) ntakora umuziki kandi bikaba ibintu bintunga bikambera ubuzima bwanjye bwa buri munsi, nibwo natangiye gushiramo intege nkeka ko ari nabwo KT Radio yamvumbuye…”.

Hari abantu basanga akenshi kutazamuka no kudatera imbere kw’abahanzi bafite impano biterwa n’uko usanga ahanini mu bintu binyuranye biteza imbere abahanzi hahoramo amazina amwe bityo amazina mashya y’abahanzi bafite impano ntabashe kumenyekana.

Umutare Gaby ngo ntako aba atagize ngo ashyire imbaraga mu muziki we.
Umutare Gaby ngo ntako aba atagize ngo ashyire imbaraga mu muziki we.

Fanny, umwe mu bakunzi ba KT Radio yagize ati: “…hari abahanzi benshi bazamuka ariko icyo bazamukiyeho ukakibura kandi hasi hari abana bafite impano, bashoboye kuririmba, bafite ijwi ryiza, bafite melodie (injyana) nziza…kuki duhora twumva amazina amwe muri industry nyarwanda kandi hari abana hasi bashoboye?! Mpora mbyibaza nabiburiye igisubizo. Usanga muri Salax, muri za Guma Guma ari amazina amwe ahora agaruka. Icyo kintu turashaka ko gihinduka namwe tukababona n’abandi n’abandi bari kuzamuka”. Aha Fanny yabwiraga Umutare Gaby.

Umutare Gaby azwi mu ndirimbo Akajambo, Ayo bavuga, Umunyarwanda yakoranye na Engineer Umusaza Kibuza, Nkwegukane n’izindi.

Si Gaby wenyine bigaragara ko afite impano nyamara ntazamuke kuko hari n’abandi bahanzi nka Eric Mucyo, Peace, Umusaza Engineer Kibuza, Jody, Elioni Victory n’abandi benshi wibaza ikibura ngo batere imbere mu muziki.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka