Lil G agiye gushinga studio izamufasha gutunganya indirimbo ze no kuzamura abahanzi bafite impano

Umuhanzi Karangwa Lionel wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G agiye gutangiza inzu itunganya umuziki (studio) yise “High Level Records” kugira ngo izamufashe gutunganya ibihangano bye ndetse no gufasha abahanzi bakizamuka ariko bafite impano.

Iyo nzu itunganya umuziki kandi ngo ni n’uburyo bwo kwinjiza amafaranga kuko itazajya itunganya ibihangano bye gusa ahubwo n’abandi bahanzi bazabikenera izajya ibafasha.

Lil G yemeza ko iyi nzu itunganya umuziki ye izaba irimo ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru dore ko izamutwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 30.

Yagize ati: “…ubu tuvugana ndi muri process zo kuba natangira iyo studio ku buryo izaba yatangiye nko mu mezi nk’abiri ari imbere. Ni studio izatunganya umuziki wa Lil G ariko n’abandi bahanzi bahawe ikaze, nta muntu n’umwe tuzaheza. Icyo ngamije si ugukora label ahubwo ni ukuzamura abana bafite impano ariko badafite ubushobozi bwo kujya muri studio…”.

Lil G ugiye gushinga studio ya miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda.
Lil G ugiye gushinga studio ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Lil G avuga ko gufasha abahanzi bakizamuka gutera imbere bitazakorwa k’ubuntu kuko nibamara kuzamuka batangiye gukorera amafaranga hari umugabane (Pourcentage) bazajya bamuha bigendanye n’amasezerano bazajya babanza kugirana.

Kugeza ubu, Lil G ntiyari yabona amafaranga yose akenewe kugira ngo studio ya “High Level Records” ibe yatangira gukora, gusa atangaza ko amaze kubona menshi ashoboka kandi ko n’andi ari hafi kuboneka ku buryo mu gihe cy’amezi abiri byose bizaba byatunganye yanatangiye gukora.

Yongeyeho kandi ko n’ubwo iyi studio izaba ivuye mu nyungu ye cyangwa mu mafaranga yakoreye mu buhanzi bwe, hari n’ayo umuryango we uzamuha mu rwego rwo kumushyigikira kandi akaba ari nayo menshi.

Ibi kandi uyu muhanzi Lil G abikoze by’umwihariko mu rwego rwo kugira ngo abyaze umusaruro izina rye ryamamaye muri muzika, ibi bikaba ari bimwe mubyo usanga abahanzi nyarwanda ndetse n’ibindi byamamare nyarwanda batari bashyiramo ingufu ngo babyaze amazina yabo bubatse umusaruro ufatika.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NIBYIZA GUTEZA IMBERE ABAHANZI NYARWANDA

NSENGIMANA ELIAS yanditse ku itariki ya: 15-11-2014  →  Musubize

ndumva aribyiza abahanzi nyarwanda ni batarimbere

kavesa moise yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka