Mu gitaramo cyo gushyigikira umuryango wa Kanyamibwa, n’abahanzi bazaririmba bazishyura

Kuri iki cyumweru tariki 5.10.2014 hateganyijwe kuba igitaramo cyo gushyigikira umuryango wa Patrick Kanyamibwa witabye Imana azize impanuka ya moto mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka, bikaba biteganyijwe ko n’abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo nabo bazishyura mu kwinjira.

Gaby Irene Kamanzi, umwe mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, yadutangarije ko iyi gahunda bayishyizeho mu rwego rwo kugira ngo nabo ubwabo babashe kuba bagira umusanzu batanga mu gufasha uyu muryango nyakwigendera yasize dore ko ari umuntu witangiraga cyane abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Gaby yagize ati: “Natwe nk’abahanzi nibaza ko dufite uruhare runini mu guhamagarira abantu kwitabira igitaramo ariko kandi natwe tugomba kugira umusanzu dutanga. Kugeza ubu ntabwo nzi niba hazabaho fundrising ariko natwe mu kwinjira tuzishyura mu rwego rwo gushyiraho inkunga yacu.”

Affiche y'igitaramo cyo gufasha umuryango wa nyakwigendera Kanyamibwa.
Affiche y’igitaramo cyo gufasha umuryango wa nyakwigendera Kanyamibwa.

Bamwe mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo harimo Gaby Irene Kamanzi, Patient Bizimana, Aime Uwimana, Tonzi, Kanuma, Dominic Nic, Bobo Bonfils, Serge Iyamuremye, The Blessed Sisters, Kabaganza Liliane, Luc Buntu, Beauty for Ashes, Serge Iyamuremye, Dudu wo mu gihugu cy’Uburundi n’abandi benshi.

Hazaba kandi hari n’amakorali ariyo Choral de Kigali, Alarm Ministries, Korali Iriba na Maranatha Family Choir.

Igitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki 5.10.2014 ku rusengero rwa Christian Life Assembly i Nyarutarama guhera saa kumi z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafaranga 2000.

Ku waba akeneye ibisobanuro birenze kuri iki gitaramo cyangwa akaba hari ubufasha yifuza gutanga yahamagara kuri iyi numero 0786654213.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka