Kwiga kwihangira imirimo bijye bihera mu mashuri y’inshuke - PM Anastase Murekezi

Ubwo yatangizaga urugerero muri kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda kuwa gatatu tariki ya 1/10/2014, Nyakubahwa Minisitiri w’intebe (PM), Anastase Murekezi, yatanze impanuro zinyuranye harimo n’uko bikwiye ko amashuri yose, uhereye ku y’inshuke, yajya yigisha ibijyanye no kwihangira imirimo.

Kuri iyi ngingo, Minisitiri w’intebe Murekezi yagize ati “turasaba za kaminuza zigenga n’amashuri makuru muri iki gihugu, guteza imbere ireme ry’uburezi ku buryo bushoboka no gushyira imbere imyunga.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi, atangiza ibikorwa by'urugerero bizakorwa n'abanyeshuri ba Kanimuza y'u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, atangiza ibikorwa by’urugerero bizakorwa n’abanyeshuri ba Kanimuza y’u Rwanda.

Ibyo kwihangira imirimo birangajwe imbere na minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo hamwe na RDB, byigishwe mu mashuri yose, guhera mu mashuri abanza ndetse no mu y’inshuke, kuzamura kugeza muri kaminuza. N’abiga amateka babyige. Bizagira akamaro kuri bose.”

Minisitiri w’intebe Murekezi yasabye abantu bose kandi gukunda umurimo agira ati “Abanyarwanda tugomba kubaho. Tugomba kubaho neza. Kugira ngo tubeho neza tugomba kuba dukora cyane. Tugomba twese kuba indashyikirwa ku murimo. Nta gukora gahoro. Tugomba gukora vuba. Twakora gahoro gahoro se, ... twaba dusa nk’aho hari abandi turindiriye ko bazaza kutwubakira u Rwanda.”

Minisitiri w'intebe Murekezi n'abandi bayobozi batanze ibiganiro ku banyeshuri batangiye urugerero.
Minisitiri w’intebe Murekezi n’abandi bayobozi batanze ibiganiro ku banyeshuri batangiye urugerero.

Ku bijyanye n’ibyo abana bakwiye gutozwa kuva bakiri batoya, n’ikoranabuhanga ngo ntirizaburemo. Yagize ati “muri buri kigo cy’amashuri, habe byibura icyumba cyifashishwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga (ICT lab), uhereye ku mashuri abanza ndetse no muri za kaminuza n’amashuri makuru.”

Minisitiri w’intebe Murekezi kandi yasabye n’abarimu kujya bihugura kenshi, bakarangwa n’ubunyangamugayo ndetse bakaniyubaha, kugira ngo bazabashe gufasha abo bigisha kwitwara neza mu buzima busanzwe ndetse no ku isko ry’umurimo.

Abayobozi bitabiriye gutangiza urugerero rw'abanyeshuri ba kaminuza.
Abayobozi bitabiriye gutangiza urugerero rw’abanyeshuri ba kaminuza.

Ababyeyi na bo ngo bajye baba hafi y’abana babo, babarere neza kandi babatoze gukunda igihugu n’umurimo.

Intore ntizizemere kugamburuzwa

Intore zari zatangije ibikorwa by’urugerero, ni ukuvuga ibikorwa bigamije gufasha Abaturarwanda kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza, Minisitiri w’intebe Murekezi yazisabye kutazemera ko hagira utuma batezuka ku ntego yo gukunda igihugu no kugikorera.

Yagize ati “Ntihazagire ubagamburuza mu rugamba rwo gukunda igihugu no kugikorera. Ntihazagire ubagamburuza kwiga neza, mukarangiza n’amanota menshi, ubundi mugateza u Rwanda imbere. Ntihazagire ubazanamo amatiku y’ubugambanyi.”

Abanyeshuri bishimiye gutangira ibikorwa by'urugerero.
Abanyeshuri bishimiye gutangira ibikorwa by’urugerero.

Yunzemo ati “ahubwo muzahore mufata urugero rwiza ku Banyarwanda bitanze kugira ngo u Rwanda rwibohore guhera ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 ari na ho nyine havuye umunsi mukuru wo gukunda igihugu (twizihizwa none ndlr)”.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umuco wo kudahanga amaso amahanga ugomba gutangirira mu bana bato bakagurana uyu mutima uzabahingamo ishyaka maze bakigira bityo bikazabafasha kuba abagabo bahamye

rwakira yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

birakwiye rwose ko tuva muri cyagihe umuntu agera kumyaka makumyabiri ni itanu agifashwa , tumvako umuntu kumyaka micye ashobora kuba hari byinshi yakikorera kandi abishoboye rwose, erega turashoboye dore dufite ubuyobozi bwiza bwindashyikirwa mureke tububyaze umusaruro

manzi yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka