Ubudage bushyigikiye isenywa ry’umutwe wa FDLR mu gihe cya vuba

Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz, yemeza ko igihugu cye gishyigikiye ihagarikwa ry’imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa kongo, by’umwihariko umutwe wa FDLR.

Ibi yabitangaje ubwo yabonanaga n’umunyamabanga w’umuryango w’ubukungu mu bihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL) Tuyaga Herman kuri uyu wa gatatu tariki 01/10/2014 amutangariza ko Ubudage bushyigikiye ko akarere kagarukamo amahoro ibihugu bigashobora gukora imishinga y’iterambere ifasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

Ambasaderi w'Ubudage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz (ibumoso) hamwe n'umunyamabanga wa CEPGL Tuyaga Herman.
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz (ibumoso) hamwe n’umunyamabanga wa CEPGL Tuyaga Herman.

Mu rwego rwo gufasha abaturage muri CEPGL kugira ubuzima bwiza, Ubudage bwatanze inkunga ya miliyoni 8 z’ama euros akazakoreshwa mu gikorwa cyo gukwirakwiza amashanyarazi azaturuka ku rugomero rwa Ruzizi ya 3 ruhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Kongo.

Peter Fahrenholtz ashingira ko kubaka ibikorwa remezo bizasenywa n’abarwanyi ntacyo byaba bimaze, akavuga ko mu gihe FDLR yaba idashyize intwaro hasi ku bwumvukane, igihugu cye gishyigikiye ko umuryango mpuzamahanga wakwifashisha ingufu.

Peter Fahrenholtz Ambasaderi w'Ubudage mu Rwanda ahererekanya inyandiko n'umunyamabanga wa CEPGL Tuyaga Herman.
Peter Fahrenholtz Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda ahererekanya inyandiko n’umunyamabanga wa CEPGL Tuyaga Herman.

Ubudage inkunga bwari bwatanze mu gukwirakwiza amashanyarazi mu bihugu bigize CEPGL igera kuri miliyoni 18, harimo miliyoni 10 z’amayero igihugu cy’Ubudage buherutse kwemerera CEPGL mu gikorwa cyo gukwirakwiza amashanyarazi mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi.

Biteganyijwe ko urugomero rw’amashnyarazi rwa Ruzizi 3 ruzatangira kubakwa mu mwaka wa 2016 rukazatanga MW 250 zizajya zikoreshwa mu Rwanda, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

erega uyu mutwe w’iterabwoba isi yose iimaz kubona ko wayogoje akarere ugomba kurimburwa , cg se ugashyira intwaro hasi ugataha abahana baganwa abasubizwa mubizma busanzwe bakajyamo

manzi yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

amahanga amaze gusobanukirwa neza ubugome bw’uyu mutwe wa FDLR niyo mpamvu ashaka ko usenywa ukava mu nzira maze amahoro akaramba muri aka gace

rususa yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka