Mavenge Sudi ngo ntiyifuza kumenyekana nka Jay Polly cyangwa Tom Close

Umuhanzi Mavenge Sudi wamenyakanye cyane mu myaka ya 1998 kubera indirimbo nka “Agakoni k’abakobwa”, “Isimbi” atangaza ko we atifuza kumenyekana nk’abahanzi bakomeye mu Rwanda muri iki gihe nka Jay Polly na Tom Close kuko yaramenyekanye bihagije, ngo yabahaye inda ya bukuru.

Mavenge Sudi ugaragara ko akuze kandi azi neza gukora umuziki w’imbone nkubone (live) anacuranga gitare nk’intyoza mu gukaraga umurya wa gitare, avuga ko ashimishwa no kubona abana bato mu muzika batera imbere bigaragaraza ko bafite umwimerere mu buhanzi bwabo.

Ngo icyo ashyize imbere si kumenyekana nk’abahanzi bato bamaze kubaka izina mu Rwanda ahubwo ni kunoza umuziki we no kwegera abakunzi bakumva ko Mavenge ari wa wundi basanzwe bazi.

Mavenge Sudi agira ati: “Ntabwo mbwifuza kuko naramenyekanye bihagije ikindi ibihangano byanjye birantunze, bintungiye abana bamwe barimo bararangiza Secondaire, iyo bangwa mu ntege numva nishimye.”

“Ntabwo nkibyifuza ahubwo numva nakomeza nkanoza ibihangano byanjye… kuruta uko nakwamamarara ngo ngiye kurenga Tom Close, Jay Polly, Bruce Melody… ni abahanzi nkunda cyane sinkeneye no kubarenga nibakomeze bazamuke,” nk’uko Mavenge yakomeje abishimangira.

Icyakora, uyu muhanzi w’imyaka 47 anenga bamwe muri abo bahanzi yita urubyiruko ko bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda nabi. Abasaba kwegera abahanzi bakuze kugira ngo babigire byinshi birimo no kunoza ururimi rwabo.

Mavenge Sudi arimo kuririmba anacuranga muri Stade Ubworoherane y'Akarere ka Musanze.
Mavenge Sudi arimo kuririmba anacuranga muri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze.

Mavenge yunzemo ati: “Ariko ikibazo tugira cya runo rubyiruko mboneye kubakebura, mvuze nk’akantu gato, unegura ibigondamye imihoro ikarakara nk’urugero umuhanzi aravuga ngo ‘Ndasinzira ibitotsi nkabibura,’ wavuga ngo ndaryama nkabura ibitotsi.”

Mu myaka ya za 97 na 98, uyu muhanzi w’imyaka 47 yasohoye indirimbo n’ubu zigikunzwe nka ku “Munini”, “Kantengwa”, “Agakoni k’Abakobwa” n’izindi ariko nyuma y’aho ntiyongeye kugaragara mu ruhando rw’umuziki nyarwanda.

Ngo icyatumye yibagirana mu Rwanda yagiye gukorera umuziki we mu gihugu cya Uganda aho yaririmba ahantu hatandukanye. Nyuma yo kugaruka mu Rwanda muri 2010 yashyize hanze indirimbo “Kimararungu” na “Nyiragicare”. Mu minsi mike azasohora indi yise “Ntukababare ngo uhore” .

Mavenge Sudi yatangiye umuziki mu itsinda (orchestre) “Inkumburwa” mu myaka y’i 1989, aho yari kumwe na Makanya Abudul afata nk’umwarimu wa mu muziki nyarwanda. Yemeza ko inganzo afite ayikesha abahanzi bo hambere yakunda kwegera nka Rugamba, Munzenze, n’abandi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka