Nyaruguru: Yireze gusambanya ku gahato abana b’abakobwa 6

Umugabo witwa Bugingo Francois Xavier uvuka mu mudugudu wa Gacumu, mu kagari ka giheta, umurenge wa Munini mu kerere ka Nyaruguru aherutse kwirega ko yasambanyije ku gahato abana b’abakobwa batandatu barimo n’ufite imyaka 3.

Nk’uko bitangazwa n’ukuriye ubugenzacyaha mu karere ka Nyaruguru Inspector of Police Gahongayire Coreneille, uyu Bugingo ngo niwe ubwe wagiye kwirega kuri polisi avuga ko yasambanyije abana b’abakobwa ku gahato, abarondora amazina bose n’igihe yagiye abasambanyiriza.

Kuva ubwo ngo yahise atabwa muri yombi, kuri ubu akaba afungiye muri gereza ya Huye, akaba kandi ari mu bucamanza aho akurikiranweho ibyaha byo gusambanya abana ku gahato. Uyu mugabo yemera ibi byaha akurikiranweho.

Inspector Gahongayire asaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare, aho bakeka ibyaha bigakurikiranwa bigakumirwa bitaraba. Asaba abaturage kandi kwirinda kunywa inzoga z’inkorano ndetse n’ibiyobyabwenge kuko ngo ariyo ntandaro yo kwishora mu byaha nk’ibi.

Bugingo naramuka ahamwe n’ibyaha akurikiranweho, azahanwa hakurikijwe ingingo ya 191 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, itegenyiriza igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko, umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ku ngufu.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ko ari ishyano mwo kagira Imana mwe , ubuse uyu koko murumva yuzuye mumutwe koko, akwiye kubanzwa kujyanwa kwa muganga nukuri bakamenya niba mumutwe bimeze neza kuko ibi ntibyakorwa ni umuntu utekereza neza? birakabije

shyaka yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka