Nyaruguru: Yateye umukobwa we icyuma amwitiranyije n’umugore we

Umugabo witwa Iyamuremye Daniel utuye mu mudugudu wa Rushubi mu kagari ka Ngeri, umurenge wa Munini ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera icyuma umukobwa we Florence Yankurije w’imyaka 18 akamukomeretsa ku itama.

Nk’ukobitangazwa n’ukuriye ubugenzacyaha mu karere ka Nyaruguru Inspector of Police Gahongayire Corneille, Iyamuremye ngo yateye umukobwa we icyuma amwitiranyije n’umugore we kuko ngo ariwe yashakaga kwica amuziza ko yatemye igitoki munsi y’urugo akagiteka.

Inspector Gahongayire avuga ko mu mugoroba wa tariki ya 23 Nzeri 2014, ngo aribwo Iyamuremye yavuye mu kabari yasinze, akaza akinjira mu cyumba yakekaga ko aricyo umugore we aryamyemo agirango amutere icyuma amwice, gusa ngo amaze kukimutera akamukomeretsa asanga atari we ahubwo ngo ari umwana we wari uryamye muri icyo cyumba.

Iyamuremye ngo yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Munini mukarere ka Nyaruguru. Iyamuremye yemera icyaha, akavuga ko ngo yabitewe n’uko yari yasinze.

Inspector Gahongayire asaba abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, kuko ngo ari zo zibashora mu byaha.

Asaba abaturage kandi gufatanya na polisi batanga amakuru y’aho bazi ingo zibanye mu makimbirane kugirango hagire igikorwa mbere y’uko hariuwica undi.

Iyamuremye ahamwe n’icyaha akurikiranweho yahanwa hakurikijwe ingingo ya 148 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igihano cy’igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka ibiri,n ’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 500 , ku muntu wese uhamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka