Akunda u Rwanda kubera umutekano rufite - Umunyapakistani Waseem

Umunyapakistani wita Waseem Sheikh atangaza ko ibihugu by’Afurika y’Iburasizuba abihoramo ariko by’umwihariko ngo akunda u Rwanda kuko ari igihugu ugenda igihe cyose ntacyo wikanga bitandukanye n’ibindi bihugu byo mu Karere.

Uyu mugabo uhora mu ngendo hirya no hino mu bikorwa byo kumurika ibicuruzwa bigizwe n’ibikoresho byo mu gikoni bikoreshwa mu gukata ibyo kurya bitandukanye n’inkweto cyane cyane z’abagore yitabiriye imurikagurisha rya gatanu ryabereye mu Karere ka Musanze ariko ngo ntiryagenze neza kuko nta mafaranga menshi yari arimo.

Mu kiganiro gito yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today, Waseem Sheikh akomeza avuga ko u Rwanda rufite umwihariko wo kuba igihugu gifite abantu bafite umutima wa kimuntu kandi n’umutekano usesuye.

Waseem Sheikh ari muri stand ye imurika inkweto z'abagore mu imurikagurisha mu karere ka Musanze.
Waseem Sheikh ari muri stand ye imurika inkweto z’abagore mu imurikagurisha mu karere ka Musanze.

Waseem agira ati: “Nkunda u Rwanda cyane, kuko buri mwaka njya mu bihugu by’Afurika y’Iburasizuba, njya muri Malawi, Botswana, Kenya, Tanzania, Uganda buri mwaka nkunda umutekano wa hano.”

Yemeza ko muri ibyo bihugu by’umwihariko abantu bagenda bikandagira kuko bazi ko amabandi ari ahantu igihe cyose yakwambura ariko mu Rwanda ngo ugenda ntacyo wikanga na nijoro.

Uwo mutekano wiyongeraho uburyo abantu boroherezwa gukora ubucuruzi, umunsi umwe yandikisha business ye agatangira gukora, asanga u Rwanda ari ahantu heza ho gukorera ubucuruzi n’ibindi bibyara inyungu.

Ati: “U Rwanda ni igihugu cyiza cyo gukora ubucuruzi. Umuntu yarambwiye ko ninze mu Rwanda ubucuruzi buragenda, nza kugerageza isoko, nasanze ari byiza.”

Uyu munyapakistani yamuritse ibikoresho byifashishwa mu gukata ibyo kurya bitandukanye.
Uyu munyapakistani yamuritse ibikoresho byifashishwa mu gukata ibyo kurya bitandukanye.

Uyu mugabo umaze kwitabira inshuro ibyiri imurikagurisha mu Karere ka Musanze, yabajijwe niba afite gahunda yo gushinga nk’amaduka acuruza ibyo akora cyangwa uruganda, asubiza ko nta mwanya yabona kuko ahora mu ngendo amurika ibyo akora ariko ngo azazana abandi bikorera gukorera mu Rwanda.

Urutonde rwashyizwe ahagaragara na World Economic Forum muri uyu mwaka wa 2014 rugaragaza ko u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika y’Iburasizuba mu korohereza ishoramari muri Afurika rukaza ku mwanya wa gatatu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iby’umutekano byo ntawe ubishidikanyaho kuko turawufite mwinshi cyane kandi ibi btahandi wabisanga ku isi. turashimira abayobozi bacu kuko nibo dukesha ibi byiza byose

nalongo yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka