Ruhango: Akurikiranyweho kwiba inka akayibagira iwe

Ndahimana Francois yafatiwe mu mudugudu wa Cyunyu akagari ka Rwoga umurenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango, ashinjwa kwiba inka mu murenge wa Kinihira akaza kuyibagira iwe, yakwikanga abayobozi inyama akazijugunya mu musarane.

Tariki ya 30/09/2014 mu gihe cya saa munani z’amanywa, nibwo yikanze ubuyobozi bwamushakishaga ahita afata inyama azijugunya mu bwiherero, ariko baza gusanga mu nzu ye harimo indobo ebyiri zuzuye inyama zipima nk’ibiro 100 ahita atabwa muri yombi.

Bikaba bikekwa ko yafatanyije n’uwitwa Mpayimana Evaliste na Bimenyimana Valens bafatanyije kwiba iyi nka ku witwa Sibomana Damascene utuye mu murenge wa Kinihira.

We n’abagenzi be bakekwaho ubu bujura bafungiye kuri station ya polisi iri mu murenge wa Kabagali.

Ndahimana yafatanywe inyama z'inka yibye zimwe azita mu musarane.
Ndahimana yafatanywe inyama z’inka yibye zimwe azita mu musarane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagali, Habimana Sosthene, avuga ko ubujura bw’inka muri uyu murenge budasanzwe bitewe n’ingamba zagiye zihafatwa, gusa ngo hari abantu baturuka mu bice bya za Nyamagabe akaba aribo baza gukora ubu bujura bw’amatungo.

Yagize ati “byadutunguye twumvise ko ari umuturage wacu bafatanye iyo nka, icyakora nasanze ntamuzi. Gusa tumaze iminsi duhura n’ikibazo cy’abantu bava kwiba inka baturutse ahandi bakanyura muri uyu murenge wacu”.

Ikibazo cy’ubujura bw’inka ntabwo kivugwa muri uyu murenge gusa, kuko mu mirenge 9 igize akarere ka Ruhango kimaze iminsi cyumvikana.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko ubu hashyizweho ingamba zikomeye zirimo gukaza amarondo, ikindi ubu ngo n’uko amabagiro atemewe yahagaritswe, kandi akora nayo akajya abaga inka ifite ibyangombwa.

Uyu muyobozi akavuga ko mu mezi abiri ashize hashyizweho izi ngamba, ko ubujura bw’inka muri aka karere bwatangiye kugabanuka ariko hakaba hagomba gufatwa n’izindi kugirango iki kibazo gikemuke.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka