Kivu: Bwa mbere mu mateka hageze amashanyarazi

Abatuye mu murenge wa Kivu ho mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko basa n’ababonekewe kuba barabonye umuriro w’amashanyarazi kuko ngo batatekerezaga ko wahagera kubera umurenge wabo uri ahantu kure kandi mu giturage.

Muhamyangabo Gaspard w’imyaka 47 utuye mu kagari ka Rugerero avuga ko yavukiye muri aka gace akanahakurira iyo myaka yose, gusa ngo ni ahantu kure ku buryo ngo nta bikorwa remezo byahageraga.

Ati: “kera bigeze gushaka kutuzanira ivuriro kuko nta ryari rihari, abayobozi baranga ngo ni mu nguge, ngo ntitwashyira ivuriro mu nguge”.

Muhamyangabo Gaspard, umwe mu bahawe amashanyarazi.
Muhamyangabo Gaspard, umwe mu bahawe amashanyarazi.

Muhamyangabo avuga ko bababwiye ko bagiye kugezwaho amashanyarazi bumvise bidashoboka, gusa ngo babonye batangiye gushinga ibiti bizanyuzwaho insinga bumvise ari nk’igitangaza.

Ati: “barabitubwiraga tukumva bitashoboka, ahari wenda tukumva ko nkatwe abakuze tutazawurebesha amaso yacu. Twabonye ari nk’igitangaza, ubu urinjira mu nzu ugakora ku rukuta umuriro ukaka”.

Iyamuremye Jean De Dieu utuye mu kagari ka Kivu we avuga ko abaturage bishimiye kubona umuriro w’amashanyarazi, kuko ngo wabafashije byinshi. Avuga ko gukoresha telefoni byabagoraga kuko ngonta muriro bari bafite.

Ati: “twarishimye cyane kuko ntitwatekerezaga ko twabona amashanyarazi. Ubu turacana, dutera ipasi mbega dusigaye natwe twarabaye abasirimu kandi kera baratwitaga inguge”.

Aho amashanyarazi ataragera, naho ni vuba akahagera.
Aho amashanyarazi ataragera, naho ni vuba akahagera.

Aba baturage bavuga ko kuva babonye umuriro ngo bagiye kuwubyaza umusaruro, bagakora imirimo itarashobokaga muri aka gace kubera kutagira umuriro w’amashanyarazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Kivu, Alfred Ruhumuriza, avuga ko amashanyarazi yageze i Kivu yari akenewe; kuri we ngo uyu murenge wari warasigaye inyuma mu bikorwa remezo kubera aho uherereye.

Uyu muyobozi avuga ko ubuzima bw’abaturage ba Kivu ngo bugiye guhinduka kuko ngo aho amashanyarazi ageze ubuzima burahinduka. Ikindi kandi ngo ubutaka bw’abaturage nabwo ngo bugiye kugira agaciro karuta ako bwari bufite amashanyarazi atarahagera.

Amashanyarazi amaze kugezwa mu tugari tubiri.
Amashanyarazi amaze kugezwa mu tugari tubiri.

Uyu muyobozi asaba abaturage kwitondera aya mashanyarazi bakirinda impanuka ziyakomokaho.

Ati: “birumvikana ko ubwo ari ubwa mbere bakibona amashanyarazi, ntibazi ko ashobora gutera impanuka zanakurura urupfu. Tuzakomeza kubakangurira kuyitondera kugirango birinde ko hari uwabura ubuzima bitewe n’amashanyarazi”.

Kuri ubu ingo 117 nizo zimaze kugezwamo amashanyarazi, gusa amashanyarazi akazagera mu tugari twose tw’uyu murenge wa Kivu. Abaturage 263 bariyishyuriye, naho 625 bishyuriwe n’akarere ka Nyaruguru.

Abaturage baracana amashanyarazi bwa mbere mu buzima bwabo.
Abaturage baracana amashanyarazi bwa mbere mu buzima bwabo.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka