Guverineri Bosenibamwe arakangurira abikorera kugira icyerekezo cy’iterambere

Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 29/09/2014, yasozaga imurikagurisha rya gatanu mu Ntara y’Amajyaruguru Umuyobozi w’iyo ntara yasabye abikorera gutandukana n’imikorere ya gakondo bakagira icyerekerezo cyo kwagura ibikorwa byabo kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Guverineri Bosenibamwe Aime yagize ati: “Kugira ngo koko tubashe kuba abikorera b’indashyikirwa, biradusaba kwigomwa byinshi biradusaba kwigomwa imikorere ya gakondo yaba mu bucuruzi, mu buhinzi, mu bukorikori, mu ikoranabuhanga n’ibindi.”

Nanone yunzemo ati: “Biradusaba mbere na mbere icyerekezo twumva tuganamo, niba uri umucuruzi ufite iduka umunsi wa none, mu myaka itatu wakagombye kuba utekereza ngo nzaba ngeze hehe? Wagombye kuba utekereza ko waba ugeze kuri kampani.”

Sina Gererad ukuriye Enterprise Urwibutso ashyikirizwa igikombe cy'indashyikirwa.
Sina Gererad ukuriye Enterprise Urwibutso ashyikirizwa igikombe cy’indashyikirwa.

Mu birori byo gusoza iri murikagurisha byasusurikijwe n’umuhanzi Mavenge Sudi mu ndirimbo ziherekejwe n’umurya wa gitare ndetse na Jacques Paul, umuhanga mu kwigana amajwi y’inyamaswa nyinshi, abamuritse bakagaraje ubudashyikirwa bashyikirijwe ibikombe.

Sina Gerard ukuriye Enterprise Urwibutso ni umwe muri bo, asobanura ko ibanga ryo kuba indashyikirwa ari kongera imbaraga mu byo umuntu akora kandi umwanya we wose akawuharira akazi kugira ngo ibyo akora bitere imbere.

“Ibanga ryo kuba indashyikirwa nanagira abandi, twese dukunda umurimo ariko noneho ni ugushyiraho akarusho, ikindi kwibanda mu kazi kawe nk’uko umubyeyi ahoza ijisho ku mwana we kugira ngo adahungabana kandi ukora ubushakashatsi kugira ngo buri mwaka habe hari igishya muri kampani yawe,” Sina Gerard.

Guverineri Bosenibamwe ashyikirizwa igihembo yagenewe n'umunyabugeni wo mu Karere ka Gicumbi.
Guverineri Bosenibamwe ashyikirizwa igihembo yagenewe n’umunyabugeni wo mu Karere ka Gicumbi.

Muri rusange imurikagurisha ngo ryagenze neza ariko Kanyora Simon, umucuruzi ukomoka mu gihugu cya Kenya avuga ko iminsi ya mbere abantu baba bake kuko ibikorwa byo kwamamaza iryo murikagurisha bitakozwe nk’uko bikwiye agasaba ko iritaha bizongerwamo imbaraga.

Ati: “Bakwiye kwamamaza imurikagurisha kuko tuba twaje kumurika nka mbere ho ukwezi kumwe cyangwa abiri. Iyo urebye uko abantu bitabiriye mu minsi ine ya nyuma nibwo twabonye abantu benshi.”

Nk’uko byashimangiwe na Guverineri Bosenibamwe Aime, imurikagurisha ry’umwaka utaha rizaba rifite umwihariko ko buri cyiciro cy’abikorera bakora bimwe bazagira ama-stand yabo.

Umunyapakistani wamurikaga ibikoresho byo mu gikoni asobanura uko akora.
Umunyapakistani wamurikaga ibikoresho byo mu gikoni asobanura uko akora.

Abahinzi, abanyabukorikori, inganda, amakoperative, amasosiyete n’ibigo by’imari 156 harimo n’abanyamahanga 13 bava muri Uganda, Kenya, Pakistan n’u Buhinde nibo bitabiriye imurikagurisha rya Gatanu ryabereye mu Karere ka Musanze.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

dufite ingero nyinshi zo kwigira hano mugihugu cyacu zadufahsa kandi zikadutera imbaraga zo kudacika integer, hai benshi bamaze kwiteza imbere kandi bahere kubusa busa kandi ubu bakomeye

manzi yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

aho bigeze muri iyi minsi bintu byose tubikore kinyamwuga maze murebe ngo biratugirira akamaro

kemerwa yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka