Bihoyiki uregwa kwambura abana imitungo yasizwe na nyina ubabyara yeretswe ibimenyetso bimushinja

Bihoyiki Emmanuel uregwa kwambura abana imitungo yasizwe na Nyina ubabyara wari umugore we mu buryo butemewe n’amategeko, yaretswe bimwe mu bimenyetso bihamya ko iyo mitungo aregwa n’abana ba Nyirataba Jeannette, atari iye nk’uko we abyemeza.

Iyo mitungo Bihoyiki aregwa n’abana Nyirataba Jeanette yasize, igizwe na FUSO ebyiri, imodoka yo mu bwoko bwa Dyna imwe, Nissan jeep imwe , inzu ebyiri z’ ubucuruzi ziherereye mu mujyi wa Nyagatare n’indi nzu yo kubamo iri Nyagatare.

Mu rubanza rwabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo tariki 29/09/2014, Maitre Sezirahiga Yves wunganira Bihoyiki Emmanuel yatangarije urukiko ko batigeze bamenyeshwa imyanzuro ijyanye n’ikirego barega umukiriya we, kugirango amenye uko gihagaze.

Yasabye ko yashyikirizwa iyo imyanzuro ndetse akanerekwa ibimenyetso byimbitse bashingiraho barega umukiriya we, ndetse bakanerekana ko abo bana ari aba Nyakwigendera byukuri, kuburyo bemerewe kumuzungura.

Umwe mu ba abavoka baturuka mu itsinda ryunganira mu mategeko abantu badafite ubushobozi (Kigali Millennium Advocate) akaba ahagarariye abana ba Nyakwigendera muri uru rubanza, yashyikirije uwunganira Bihoyiki, umwanzuro w’ikirego barega Bihoyiki nk’uko yari abyifuje, ndetse anamushyikiriza bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza ko iyo mitungo Bihoyiki yita iye, ari iyo yahuguje abana ba Nyakwigendera.

Muri ibyo bimenyetso harimo ibyemezo by’ubugure bw’imwe muri ya mitungo bamurega, aho bigaragaza ko yagiye igurwa Nyakwigendera ariwe utanze amafaranga, ikandikwa kuri Bihoyiki, bikerekana konte yari yanditse ku mwana wa Nyakwigendera witwa Nyerere Bihoyiki nayo yagize iye, ndetse bikanerekana imyanzuro yagiye ituruka mu nzego z’ibanze, igaragaza uburyo bagiye bagerageza gukemura icyo kibazo kikananirana kugeza kigeze mu rukiko.

Uwo mu avoka wunganira abana ba Nyakwigendera yanerekanye kandi ko abo bana ari abazungura by’ukuri ba Nyakwigendera yerekana ibyemezo by’ubuzungure bwabo, ndetse anerekana amashusho yo ku munsi w’ishyingura rya Nyakwigendera, aho ahamya ko azagaragaza ko imyitwarire ya Bihoyiki ndetse n’imivugire ye kuri uwo munsi yagaragazaga imigambi mibisha ye.

Uru rubanza ruri kubera ku ngoro y’ubutabera ya Gasabo, nyuma yo kumva impande zombi , umucamanza yabahaye itariki ya 10 ukwakira 2014, akaba ariwo munsi bazajya mu mizi y’uru rubanza bakaruburanisha ku buryo burambuye.

Abana ba Nyakwigendera bakeneye ubutabera ngo bakurwe mu bukene

Nyakwigendera akiriho, abana batangaza ko babagaho neza bagatungwa na Nyina ndetse na Bihoyiki, aho bamwe banafatanyaga mu mirimo yakoraga yo kuranguza inyanya mu isoko rya Kimisagara ndetse na Nyabugogo, ku buryo nta numwe wari ufite ikizabo cy’ubukene.

Aho apfiriye Bihoyiki akabata mu nzu akagenda, imitungo yatungaga abana akayigira iye, ndetse n’abo bakoranaga mu kazi ka buri munsi akabirukana, abana bahise bakena cyane, bajya mu murongo w’abatishoboye.

Mu bimenyetso byashyikirijwe urukiko harimo n’icyemezo cy’ubukene cy’aba bana, kigaragariza urukiko uburemere bw’ibyo Bihoyiki yakoreye abo bana, kugirango bahabwe ubutabera.

Umwe muri abo bana akaba atangaza ko ubutabera bukwiye kubarenganura bukabakura mu murongo w’ubukene basizwemo, kandi ntacyo nyina atari yarabakoreye ngo babeho neza.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

roger komeza udushyirire hanze abagome nkaba ubagaragaze babazwe ibyo baba bakorera abana nkaba babaziranenge

ruru yanditse ku itariki ya: 3-10-2014  →  Musubize

Mana Bihoyiki ubu araziza iki aba bana koko ko na mama wabo yabisize utagira ubuntu nta tekereza ku iherezo rye koko mbega ubuhemu bw’indengakamere Imana izaguhana na Leta ihe abana ubutabera kdi umutima ntuzatuza na rimwe ku cyaha cy’ubuhemu bukabije

dumbuli yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

yewe nzaba mbarirwa ibyababyeyi bibki gihe Imana izabaza abantu byinshi kabisa

uwase yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

Bihoyiki bigaragara ko ari umuhemu ariko imana ihora ihoze izahorera bano bana , pe.Leta ni umucamanza utabera turizerako izahoza amarira bano bana

nadine yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

Abo bana nibarenganurwe dore nigihe bimaze, kandi uwo mugabo nawe azaryozwe ibyo yakoreye abana yakabereye se niba yarakundaga uwo mugore, uretse ko ikigaragara yari amukurikiyeho imitungo.

Umuburanyi yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

Leta yacu irahareba abana bazarenganurwa.

MUNGWARAREBA yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka