U Bubiligi bwongeye u Rwanda miliyari 12 RwF yo guteza imbere inzego z’ibanze

Kuri uyu wa 29/9/2014, u Bubiligi bwongeye guha u Rwanda miliyoni 13.5 z’amayero(€) ahwanye na miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda (RwF), yo gushyigikira gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage (descentralisation) mu nzego z’ibanze.

Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yakiriye aya mafaranga, yemeza ko azatanga ibikenewe byose mu nzego z’ibanze kugira ngo ziteze imbere gahunda yiswe Local Economic Development (LED) y’ibikorwa by’itererambere by’inzego z’ibanze, kandi ngo akazafasha mu kongerera ubushobozi abayobozi b’izo nzego mu gutanga serivisi zinogeye abaturage.

“Dukomeje gushimira Leta y’u Bubiligi uburyo yakomeje kutugenera aya mafaranga y’impano; tukaba mu bintu by’ingenzi Leta yashyizemo imbaraga, ari uguha ingufu inzego z’ibanze”, Ministiri muri MINECOFIN, Amb Claver Gatete.

Ministiri muri MINECOFIN Gatete Claver na Amb Pauwels w'u Bubiligi bashyize umukono ku masezerano y'inkunga yatanzwe n'u Bubiligi.
Ministiri muri MINECOFIN Gatete Claver na Amb Pauwels w’u Bubiligi bashyize umukono ku masezerano y’inkunga yatanzwe n’u Bubiligi.

Yakomeje avuga ko hari inganda nto zitandukanye hamwe n’imishinga iteza imbere ubuhinzi, kuri ubu ngo bimaze guhindura imibereho y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu, aho ngo ibi bijyana no gushyira mu bikorwa gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS).

“Kuba Leta y’u Rwanda ibona ko kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ari ryo shingiro ryo kugera ku bukungu burambye no kugabanya ubukene ku baturage, ni yo mpamvu yo kuba yarubatse icyizere abo baturage bayifitiye”, Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels.

Abitabiriye isinywa ry'amasezerano.
Abitabiriye isinywa ry’amasezerano.

U Bubiligi bwagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda ko kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2014, buzatanga inkunga y’amayero angana na miliyoni 160(€).

Muri ayo yose, gahunda z’ubuvuzi zari zagenewe miliyoni 55 (€), gahunda zo gushaka ingufu nazo zigenerwa milyoni 55(€); asigaye miliyoni 50(€) akaba yaragenewe guteza imbere inzego z’ibanze.

Kugirango ayo mafaranga yose arangize gutangwa ngo hasigaye miliyoni 14.5(€); nayo ngo akazatangwa mu gihe cya vuba, nk’uko Ministiri muri MINECOFI yabitangaje.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyi nkunga ije ikenewe kandi tuzayokoresha neza bityo ibikorwa byacy byiyongere

zamuka yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

Gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi ni nziza cyane kuko yakemuye ibibazo byinshi kandi n’abaturage babigizemo uruhare,iyi nkunga rero ni ingenzi cyane kuko igiye kurushaho kunoza ino gahunda

simon yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka