Abahanzi barategura ibitaramo byo gushishikariza abaturage kurya ibishyimbo bikungahaye ku butare (fer)

Abahanzi batandukanye barimo Riderman, King James, Miss Jojo, Urban Boys na Tom Close bagiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo (roadshows) bakangurira abaturage kurya ibishyimbo bikungahaye ku butare.

Iki gikorwa kizaba ku bufatanye n’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) kizatangira tariki 30/09/2014 bahereye i Nyanza kikazasorezwa i Kigali ku itariki ya 11/10/2014.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iyamamazabuhinzi mu kigo RAB, Dr Ndabamenye Telesphore, avuga ko ibishyimbo bikungahaye kuri fer birinda abantu igabanyuka ry’amaraso mu mubiri cyane cyane ku bagore batwite dore ko ibi bishyimbo birusha kure ubutare ibishyimbo bya Kinyarwanda dusanzwe tuzi.

Safi na Riderman mu nama.
Safi na Riderman mu nama.

Ibi bishyimbo kandi si ugukungahara ku butare gusa kuko ngo ni n’igihingwa cyera vuba kandi kigatanga umusaruro utubutse bakaba bazanaboneraho kwegereza abaturage imbuto y’iki gihingwa n’ubwo hari henshi imaze kugera nk’uko Dogiteri Ndabamenye Telesphore yakomeje abidutangariza.

King James, umwe mu bahanzi bazagaragara muri iki gikorwa yagize ati: “Kuba aritwe twatoranyijwe birumvikana ko tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo abaturage babimenye.

Twamaze gukora indirimbo, birumvikana natwe ko tumaze kubimenya kandi iyo tugenda duhura n’abantu turababaza niba bazi ibishyimbo birimo fer nyinshi…birumvikana ko mutadufashije mwe abanyamakuru tutabigeraho ariko ndumva dufatikanyije tuzabigeraho”.

Iyi ndirimbo biteganyijwe ko izamurikwa ikanatangira gutangwa hirya no hino ku munsi w’ejo ubwo iyi gahunda y’ibitaramo izaba itangijwe.

King James asobanura uburyo abona abahanzi ari ngombwa muri iki gikorwa.
King James asobanura uburyo abona abahanzi ari ngombwa muri iki gikorwa.

Riderman nawe wari witabiriye iyi nama yagize ati: “Ibishyimbo ni kimwe mu bintu Abanyarwanda bakunda…iyo turi mu bitaramo, iyo turi mu kazi dukenera ingufu…hahandi tuba turirimba abafana bacu basimbukana natwe baba bakeneye ingufu…niyo mpamvu turya ibishyimbo tukanabibashishikariza kuko byadufasha kugira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kugira bagire ubuzima bwiza…”.

Niyibikora Safi uzwi ku izina rya Safi Madiba, umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boys, we yatangaje ko mu rugo batajya babura agafuka k’ibishyimbo byo kurya.

Yagize ati: “Icyo kurya nk’iki ni ikintu cyiza cyane. Twebwe dufite agafuka k’ibishyimbo mu rugo. Abahanzi turaririmba bikagera kure, nibaza ko ari nayo mpamvu batwifashishije cyane kuko iyo tubishyize no mu ndirimbo birushaho kumvikana cyane. Natwe niyo contribution yacu…”.

Gahunda y’ibitaramo iteye itya:

Ku wa kabiri tariki 30.9.2014 ni igikorwa cyo kuyitangiza no kumurika indirimbo bakoreye iki gikorwa, bikaba bizabera I Nyanza.

Ku wa kane tariki 2.10.2014 ni I Rusizi. Ku wa mbere tariki 6.10.2014 bakomereze Kirehe, kuwa gatatu tariki 8.10.2014 igitaramo kizabera i Nyagatare naho ku wa gatandatu tariki 11.10.2014 bisorezwe i Kigali.

Ibi bitaramo byo mu turere bizajya bibera ahari stade y’ako karere guhera saa munani abaturage bahinguye kugera saa kumi n’imwe. Amasaha n’aho bizabera muri Kigali ho ntibiratangazwa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

AMAKURUYANYUMURAKJOMEYE MWARUIMURAHOSIMUKOMERECYANREIMANAIBAHEUMUGISHA MUZINATYAYESUNUKUTITURABAKUMBUYECYANEMUZAGARUKEIWACU MURWANDA SIBYO MUTUBABARIRIRE CYANE NABIWANYU BARAHO ARIKONGOMWA FASHE IBITRU NNNNNNNNMURUYUMWAKA

ISIMWE GRASE yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Mbega akazi koroshye!abanyarwanda basanzwe bakunda ibishyimbo ngo nukubashishikariza kubirya, ubwo se urumva arinde utazabirya , ahubwo yaba iki kiraka bagihaga abakinnyi b’imikino ikoranwa imbaraga nka za BOXE , KUNG FU yewe na Football burya isaba imbaraga , hanyuma bagaherekezwa n’abaririmbyi nibyo byatanga ubutumwa neza kugura ngo bumve itandukanyirizo yibishyimbo bisanzwe nibyo bishya birimo fer nyinshi

philadelphie yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka