Nyanza: Umugabo yiyise ushinzwe umutekano yiba uwari umwitabaje

Nzabandora Dominiko w’imyaka 27 y’amavuko uvuga ko atuye ahitwa mu Mugonzi mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yiyise Inkeragutabara yiba umukecuru telefoni ye igendanwa nyuma y’uko yari amwitabaje.

Uyu mugabo yafashwe yambaye inkweto za gisirikare ndetse n’inkoni yifashishwa n’inzego zishinzwe umutekano ari nabyo byatumye umukecuru wari umaze kwibwa amafaranga ibihumbi 60 amwibeshyaho akamwiyambaza mu gihe nawe yari umujura mu bandi.

Nk’uko uyu mukecuru Nyiraneza Venantie wibwe kuri uyu wa mbere tariki 29/09/2014 abivuga ngo mu isoko rya Nyanza acururizamo buri wa mbere mugenzi we babana muri iryo soko yafashe agakapu ke agasanzemo amafaranga arakirukankana.

Agira ati: “Nibwa iruhande rwanjye hari umugabo wambaye inkweto za gisirikare ndetse afite n’inkoni mu ntoki ambwira ko ari Inkeragutabara ubwo yahise ansaba telefoni yanjye ngo ahamagare bagenzi be baze ari benshi maze bantabare ariko namaze kuyimuha nawe aba arayirukankanye ndayibura nawe ndamubura”.

Nzabandora Dominiko watawe muri yombi yiyise ushinzwe umutekano.
Nzabandora Dominiko watawe muri yombi yiyise ushinzwe umutekano.

Ubwo uyu mukecuru yahanikaga amajwi atabaza ngo yumviswe n’abagize umutwe w’Inkeragutabara b’ukuri baza bihutira kumutabara birukankana uwo wiyitaga nawe ko ari Inkeragutabara bamufata atararenga umutaru.

Mu kwisobanura k’uyu Nzabandora wiyitaga Inkeragutabara yavuze ko ibikoresho birimo inkweto za Gisirikare yari yambaye ndetse n’inkoni y’umukongoti yari yitwaje ngo yabihawe n’umuntu w’inshuti ye ariko yasubuzaga ko nta wundi muntu yamutangariza ngo usibye polisi yonyine.

Ariko akomeza avuga ko n’ubwo yafatanwe bimwe mu bikoresho by’inzego zishinzwe umutekano ngo ntiyigeze aba umusirikare n’umunsi wa rimwe. Asubiza aho ahuriye n’ibyo bikoresho yagize ati: “Njye ndi umusiviri ariko kubirebana naho navanye ibi bikoresho rwose ntacyo nabatangariza”.

Uyu mugabo akimara gutabwa muri yombi yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza kugira ngo abe ahacumbikiwe by’agateganyo mu gihe agikorwaho iperereze kuri iyo myitwarire ye irimo n’ubujura.

Izi nizo nkweto yari yambaye bakamwibeshyaho ko nawe ari mu bashinzwe umutekano bita “Inkeragutabara”.
Izi nizo nkweto yari yambaye bakamwibeshyaho ko nawe ari mu bashinzwe umutekano bita “Inkeragutabara”.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 616 ivuga ko icyaha cyo kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe ugamije kuyobya rubanda gihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.

Inkeragutabara ni umutwe ugizwe n’ingabo zavuye ku rugerero ubu bamwe muri bo bakaba bagize koperative zicunga umutekano mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka