Nyanza: Ishuli ryisumbuye rya St Esprit ryizihije isabukuru y’imyaka 50 rimaze rishinzwe

Ishuli ryisumbuye ryitiriwe Roho Mutagatifu “Ecole Secondaire de St Esprit Nyanza” ryubatse mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza kuri uyu 28/09/2014 ryizihije isabukuru y’imyaka 50 rimaze rishinzwe.

Ubwo hizihizwaga iyo sabukuru abanyeshuli b’abahungu n’abakobwa bakirererwa muri iri shuli basabwe na Nyiricyubahiro umushumba wa Diyoseze ya Butare na Gikongoro Filipo Rukamba kwirinda ibiyobyabwenge nk’ibintu bishobora kubangiriza ejo heza habo.

Abanyeshuri biga mu ishuri St Esprit bizihije isabukuru y'imyaka 50 rimaze rishinzwe.
Abanyeshuri biga mu ishuri St Esprit bizihije isabukuru y’imyaka 50 rimaze rishinzwe.

Ibi kandi ngo biranareba n’ababyeyi aho bakomeje basabwa n’uyu Musenyeri kurushaho kwita no kugenzura uburere bw’abana aho kubuharira abarezi hanyuma abana nabo bakaza bashyiraho akabo.

Imyaka 50 ishize iri shuli rishinzwe ngo si mike kuko muri uyu muhango hanagaragaye bamwe mu bayobozi bahize bakaba bakomeje no gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu byose babikesheje uburere bwiza bahawe.

Bamwe mu bana bakihiga banahawe isakaramentu ryo gukomezwa na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare na Gikongoro.
Bamwe mu bana bakihiga banahawe isakaramentu ryo gukomezwa na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare na Gikongoro.

Makombe Jean Marie Vianney umunyamabaga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba ni umwe mu bayobozi bigiye amashuli ye yisumbuye kuri iri shuli ryitiriwe Roho Mutagatifu rya Nyanza.

Yavuze ko abahize bose bashishikajwe no gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu cyiza ndetse nabo ubwabo bakigirira akamaro. Yagize ati: “Turasaba abanyeshuli bakirererwa muri iki kigo kwiga mufite intego kandi mukitwara neza ahanini mukibuka kwirinda ingeso mbi zirimo no gukoresha ibiyobyabwenge”.

Abagabo bize muri St Esprit mu myaka yo hambere nabo ntibahatanzwe.
Abagabo bize muri St Esprit mu myaka yo hambere nabo ntibahatanzwe.

Muri rusange abantu bose banyuze muri iki kigo basabwe aho bari hose gukomeza kugira uruhare mu kuriteza imbere harebwa uburyo ryavugururwa inyubako zaryo zishaje ndetse n’izihari zikongerwa nk’uko byagiye bigarukwaho n’abagiye bafata amagambo bose muri uyu muhango w’isabukuru y’imyaka 50.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ko nashakaga kumenya combination mugira nazibona ?

Mugisha hibert yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

MPG and MEG

Alias yanditse ku itariki ya: 20-02-2024  →  Musubize

umuntu ashaka wiga kuri st esprit yabibona ate

Giramata Gaju Alain yanditse ku itariki ya: 5-06-2021  →  Musubize

konatsindiye kwiga muri st spirt du nyanza nabona babyeyi gute ndi kakiru muri gasabo

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 5-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka