Nyabihu: Abasaga ibihumbi 13 bigira ubuntu babikesha uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12

Ku mashuri yisumbuye 44 ari mu karere ka Nyabihu, 31 yose ni ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Ababyeyi bavuga ko ubu ari uburyo bwo guha agaciro uburezi, ku buryo kuri ubu n’umwana w’umukene yiga ntacyo asabwe.

Kuri ubu mu karere ka Nyabihu, abana basaga ibihumbi 13 bigira ubuntu babikesha iyi gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 nk’uko ushinzwe uburezi muri aka karere Nkera David abivuga.

Ugirumurera Beatrice wo mu murenge wa Mukamira afite abana babiri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Umwe ari mu mwaka usoza amashuri yisumbuye, undi ari mu mwaka usoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (tronc commun).

Ugirumurera avuga ko abana be babiri babashije kwiga abikesha gahunda y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12.
Ugirumurera avuga ko abana be babiri babashije kwiga abikesha gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Uyu mubyeyi avuga ko bitewe n’amikoro make yari afite, ngo iyo gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 itabaho byari kumugira ko abarihirira amashuri bagakomeza kwiga; kuri we asanga umwe muri bo yari kuba yaricaye kugeza abonye ubushobozi.
Nyamara ku bwa gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, aho umwana yigira ubuntu, byatumye abana be babasha kwiga.

Nishyirembere Apolline wiga ku rwunge rw’amashuri rwa Nganzo avuga ko ikimushimisha cyane ari uko yabashije kwiga abikesha aya mashuri. Kuri ubu avuga ko yiga neza nta kibazo kandi yizeye gutsinda.

Kuba yiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 avuga ko nta kibazo biteye kuko impamyabushobozi azahabwa ari imwe n’iy’uwize ahandi.

Yongeraho ko icyo asabwa gusa ari uguha agaciro ibyo yiga agakurikira neza akazabasha kurangiza neza, akazahatana n’abandi ku isoko ry’umurimo. Yishimira Leta yatekereje gushyiraho aya mashuri kuko yafashije cyane abanyeshuri n’ababyeyi badafite amikoro.

Ntawigenera Emmanuel yishimira gahunda y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12 kuko yamufashije kwiga.
Ntawigenera Emmanuel yishimira gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 kuko yamufashije kwiga.

Ntawigenera Emmanuel nawe wiga muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 asanga iyi gahunda ntawe iheza yaba ufite amikoro cyangwa utayafite, akaba asanga bituma abashaka kwiga bose badacikanwa n’uburezi. Iki gitekerezo akaba agisangiye na bamwe mu banyeshuri bagiye babigarukaho.

Kuri ubu mu karere ka Nyabihu habarirwa amashuri yisumbuye 44 muri yo agera kuri mashuri 31 akaba ari ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 yigamo abanyeshuri 13371 . Ireme ry’uburezi naryo rigenda rirushaho kuzamuka yaba mu kunguka ubumenyi ndetse no mu kwitabira amashuri kwa benshi dore ko nta mupaka w’amikoro kuri ubu uriho.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka