Yakoze ubukwe yambaye ikanzu ikururuka mu birometero birenga bine
Umushinwakazi Jing Mei, yiyemeje kwambara ikanzu y’abageni idasanzwe mu gihe cy’ubukwe bwe: yari ifite igice gikururuka inyuma cy’uburebure burenga ibirometero bine, kandi ikanzu ye yose yapimaga ibiro hafi 50.
Iyi kanzu ngo ni yo ndende kurusha izindi zose zabonetse ku isi. Nk’uko izindi nkuru na zo dusoma kuri 7sur7.be zibivuga, iyi kanzu isumba ay’abandi bageni na bo bakoze ubukwe biyemeje kwambara amakanzu maremare gusumba ay’abandi.
Abo ni Emma Dumitrescu w’umunyarumaniyakazi wakoze ubukwe mu w’2012 yambaye ikanzu y’uburebure burenga ibirometero 3. Icyo gihe ngo yahigaga uwari warakoze ubukwe yambaye iy’ibirometero 2 na metero 488.
Umushinwakazi Li Kuo, na we mu mwaka w’2012 yari yakoze ubukwe yambaye ikanzu ireshya na metero 520. Uyu we ariko ngo yari yahisemo ubu burebure ahereye ku gisobanuro cy’imibare 5(I), 2 (love) na 0 (you), byashakaga kuvuga ko akunda umugabo we.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
iyikanzu ari murwanda twayikandagiza Amapine ya moto kubera kutubangamira
Uyumugenikarigitangazanuwambere.
ntakigenda kabisa
Nimwibaze iyi kanzu igeze nko mu Rwanda.Murabona ko umugeni yaba ari nko kuri Saint Michel, ikanzu ikururuka ikagera nko muri rong point!!! Reba se bagiye kwifotoza bamanuka nko mu Kiyovu!!!!
mbega ikanzu eeeeeee
uwo mugeni aracyeye kabisa