SSIAP ngo izakiza ibyangizwa n’inkongi z’umuriro ku kigero cya 90%

Mu Rwanda hatangijwe isosiyete yitwa SSIAP (Societe de Securite Incendie et d’Assistance aux Personnes) y’abikorera ishinzwe gukumira, kurwanya inkongi z’imiriro mu nyubako no gutanga ubutabazi bw’ibanze ku bahuye n’ibyo byago, kugirango Polisi y’igihugu izajye itabara hatarangirika byinshi.

Ngo hazabaho gukumira ibyangizwa n’imiriro ku kigero cya 90%, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa SSIAP Rwanda, Munyakazi Sadati; aho asobanura ko iyo sosiyete izaha abakiriya bayo abahanga yatoje mu byo gukumira, kurwanya imiriro no gutanga ubuvuzi bw’ibanze; hamwe n’ubujyanama mu myubakire y’amazu no gushakisha impamvu zose zateza inkongi z’imiriro.

Munyakazi yavuze ko SSIAP izajya yitabaza ubuhanga bw’abakozi ifite, hamwe n’ibikoresho by’ibanze byo kuzimya imiriro izaba ifite ndetse n’ibisanzwe biri mu bigo no mu mazu y’abantu.

Mu rwego rwo gukumira impamvu zose zishobora guteza imiriro, cyangwa kuyibuza gutwika ibindi bintu, abazajya bakora imirimo ifite aho ihuriye no gukoresha umuriro (nko gusudira) ngo bazajya babisabira uruhushya, nk’uko abayobozi ba SSIAP bavuga ko babiganiriyeho n’inzego za Leta zibishinzwe.

Abayobozi ba SSIAP Rwanda.
Abayobozi ba SSIAP Rwanda.

Munyakazi yagize ati: “Dutekereza ko dushobora gukumira kwangirika kw’ibintu ku kigero cya 90%, aho tuzaba dufite abakozi b’abahanga twatoje bahora mu bigo byagiranye amasezerano natwe cyangwa tukazaba turi hafi yabyo”.

Iyi sosiyete ivuga ko uyu mwaka wa 2014 uzarangira ifite abakozi 800, ngo bazajya biyongera kugeza bageze ku 4,500 mu mwaka utaha; bakazajya bahembwa ibihumbi 160 ku muntu ukora mu buryo buhoraho mu bigo bikomeye, ukora ubugenzuzi bw’ibishobora guteza umuriro mu bigo bito akazajya ahabwa ibihumbi 20, mu gihe ubukorera urugo rw’umuntu ku giti cye ngo azajya ahabwa ibihumbi 10.

Abakiriya ba SSIAP ni abafite amazu manini, amahoteli, amasoko, inganda, za stade, inzu z’urubyiniro, za restora nini, inyubako n’ibigo bya Leta, stasiyo z’ibikomoka kuri peterori; hakazajya hakorwa ubugenzuzi n’ubujyanama ku bigo bito nka za ambasade, imiryango itagengwa na Leta, amazu y’ubucuruzi, n’ingo z’abaturage babyifuza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nitwa Rutayisire Germain ntuye canada mubyukuri turashimira abo banyarwanda bitanze kugirango baze gufasha urwanda ikibazo cyinkongi zimiriro cyari giteye ubwoba cyane kdi u Rwanda rurimo gutera imbere iyo services rwose turayikebeye kuko sinikibazo kinkongi gusa ahubwo nugukora ubutabazi bwibanze mubigo byose bdndetse nukubibuga byindenge bizatuma à bizatuma abaza batugana babonako u Rwanda ari intangarugero ntakibura leta rwose nibafashe. Murakoze

Germain yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

mbega byiza iyo sosiyete nifashe abanyarwanda.

nduwayezu vincent yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

iyi sosciete iziye igihe , izi nkongi zari zigiye kutumaraho ibintu nabantu wenda zaduha agahenge, gusa ibyo biyemeje babishyire mubikorwa ntibihere mumagambo rwose , societe cg project nziza nkizi ziraza ugasanga zizambwijwe nababishyira mubikorwa twizereko izagera kuntego zayo

karengera yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

ibyo nibyo nah ubundi cyali ikibazo gikomeye

alias yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

ibyo nibyo

kayirangwa yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

iyi societe iziye igihe mu gufatanya na polisi y’igihugu mu kurwanya inkongi zikomeje kwiyongera mu gihugu cyacu.

gahima yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

iki kigo kije gikenewe kandi turizera ko inkongi za hato na hato zibonewe igisubizo

Lwakabamba yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka