REB irasaba amashuri kwita cyane kuri disipurine y’abanyeshuri

Umuyobozi wungirije muri REB ushinzwe ireme ry’uburezi, Janvier Gasana, avuga ko abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarezi bakwiye kwita kuri disipurine y’abo barera, naho ubundi ntaho baba baganisha igihugu.

Ibi yabigarutseho ku itariki ya 25/9/2014, ubwo we n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, baganiraga n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu karere ka Huye.

Janvier Gasana agira ati « Disipurine y’abana b’igihugu igenda iba nkeya, kandi bitangira bakiri ku ntebe y’ishuri. Ibigo by’amashuri bikwiye kuba ahantu abana bigira ingeso nziza, kuko niba disipurine itabonekeye mu ishuri, n’igihugu ntaho kijya. »

Na none ati « utitaye ku burere ndetse no ku ngeso nziza z’abana ubungubu ntibigaragara, ariko biba bizaboneka mu gihe kizaza.»

Abwira abayobozi b’ibigo, yagize ati «abantu bamwe banga guhana abana ngo babahe uburere bukwiye banga kwiteranya, nyamara ntibikwiye. Uzagira ibibazo kuko yanze kwiteranya, twe azatubwire tuzamufasha kubivamo.»

Umuyobozi wungirije muri REB ushinzwe ireme ry’uburezi yabwiye aba bayobozi kandi ati « iyo ugeze mu gihugu, uhita umenya uko uburezi bwaho bwifashe urebeye ku myitwarire y’abo uhasanze. Nimureke dufatanye, tugarure umwimerere (originalité) y’uburezi bwacu. »

Disipurine y’abana igenda ipfa kuko kubakubita bitakemewe

Bamwe mu barezi bavuga ko aho baburijwe gucisha akanyafu ku bana bakosheje ari bwo disipurine yabo yatangiye kugenda iyoyoka.

Alphonse Munyantwari, Guverineri w’Intara y’amajyepfo we ariko, avuga ko igihano cyaca umwana ku ngeso mbi atari inkoni gusa, kuko ashobora no kuganirizwa.

Agira ati « n’ikimenyimenyi, urebye muri rusange abana biga mu mashuri abanza bo nta kibazo cy’imyitwarire kibagaragaraho. Abagira imyitwarire mibi ahanini ni abiga muri za 9ybe na 12ybe.Nyamara abo akenshi ntibaba bakiri abo gukubitwa, ahubwo kuganirizwa kugira ngo bareke kwitwara nabi.»

Alexis Bigira ushinzwe uburezi mu Karere ka Gisagara we avuga ko rimwe na rimwe nk’abantu bakuru bagerageza gukebura abana bikanga. Akenshi rero ngo bakora ku buryo bagirwa inama na bagenzi babo bigana kuko akenshi bo babumva nk’urungano.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka