Ingoro ndangamurage z’u Rwanda mu gukundisha abana umuco n’amateka y’u Rwanda

Kuba ibikorwa byo gusura ahantu habitse amateka y’u Rwanda muri uyu mwaka byarinjije amafaranga yikubye gatatu ayinjiraga mu myaka yashize byatumye ubuyobozi bw’Ingoro Ndangamurage butangira ubukangurambaga ngo bukomeze kongera amafaranga bwinjiza.

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Nzeli 2014, abayobozi b’ingoro ndangamurage z’u Rwanda bakaba bari mu ishuri rya Riviera High School, mu gikorwa cyo gukomeza gushishikariza abana gusura inzu ndangamurage.

Umuyobozi w’ingoro z’umurage z’u Rwanda, Alphonse Umuliisa, yatangaje ko zimwe mu ngamba zafashwe zo gushishikariza abantu gusura ingoro ndangamurage, zirimo guca mu bigo by’amashuri, mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorerwa muri izi nzu, kwerekana abana akamaro ko kuzisura ndetse no gukundisha abantu umuco n’amateka y’u Rwanda.

Abana banamurikiwe imwe mu myambaro ya Kera irimo inkanda, inshabure, impuzu inkindi n'ibindi byambarwaga kera.
Abana banamurikiwe imwe mu myambaro ya Kera irimo inkanda, inshabure, impuzu inkindi n’ibindi byambarwaga kera.

Alphonse Umuliisa yagize ati: “Kwigisha umwana, uba wigishije umuryango wose, kandi utegura ahazaza heza he ndetse n’ah’igihugu muri rusange. Kunyuza mu bana ubu bukangurambaga, bizatuma ababyeyi babo na bo babasha guhagurukira gusura ingoro ndangamurage.”

Umutoni Blenda, umwe mu banyeshuri biga muri Riviera High School avuga ko yashimishijwe no kumva ko u Rwanda rufite ingoro z’umurage esheshatu harimo iya Huye, ebyiri ziri i Nyanza, iyitiriwe Richard Kandt (Umudage washinze umujyi wa Kigali) iy’ibidukikije ndetse n’inzu yahoze ari iya perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal.

Akaba anishimira cyane ko yamenye akamaro ndetse n’agaciro inka ifite mu muco wa Kinyarwanda, kuko we yayifataga nk’inyamaswa nk’izindi.

Baneretswe amashusho agaragaza amasunzu ya kera.
Baneretswe amashusho agaragaza amasunzu ya kera.

Blenda yatangaje kandi ko azagira uruhare rwo gushishikariza abana bagenzi be ndetse n’ababyeyi gukomeza kwitabira gusura izi nzu ndangamurage z’u Rwanda zizwi ko arizo ziteye ubwuzu muri Africa, ndetse no kugerageza kwimakaza umuco ndetse n’ururimi rw’ikinyarwanda.

Abayobozi b’ingoro ndangamurage bafite gahunda yo gukomeza gukangurira abantu kwitabira gusura inzu ndangamurage, bahereye mu bana bato kugirango bazakurane uwo muco wo gusigasira ndetse no kwimakaza umuco gakondo kugirango utazacika kuko abenshi bawuzi neza bari kugenda basaza.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

birakwiye ko rwose amateka yacu tuyaraga abana bacu nabo bakayaraga abo bazabyara niko kubaho niko kwirinda kuzima , amateka ni cyo gihugu

kirenga yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

ariko ni byo nyine kuko nimba dushaka gutoza abanyarwanda umuco wo gusara ibyiza nyaburanga tugomba guhera ku bana

vick yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

tugomba kugira umuco waranze abanyarwanda

murekatete yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

tugomba kugira umuco waranze abanyarwanda

murekatete yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

tugomba kugira umuco waranze abanyarwanda

murekatete yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

tugomba kugira umuco waranze abanyarwanda

murekatete yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

umuco wacu ugomba kumenywa na buri munyarwanda maze agakura azi igihugu cyamubyaye cyose, ibyakiranze kandi akamenya ko ari byiza kurusha iby’ahandi

kamenge yanditse ku itariki ya: 25-09-2014  →  Musubize

thanx kigalitoday, icyo mbakundira mwandika ibyubaka umunyarwanda n’umuco, amatiku muzayaharire abandi kabisa. courage kuri Rutindukanamurego

uwase yanditse ku itariki ya: 25-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka