Minisitiri Habineza asanga igikorwa cya Miss Rwanda gikwiye gushimangira umuco w’Abanyarwanda

Minisitiri w’umuco na siporo, Amb. Joseph Habineza, avuga ko gutora nyampinga w’u Rwanda [Miss Rwanda] ari igikorwa gikwiye kugaragaramo umuco w’Abanyarwanda ku buryo bwimbitse kuko n’ubundi nyampinga utorwa aba afite inshingano yo kuba ambasaderi w’u Rwanda mu bijyanye n’umuco.

Ibi minisitiri Habineza yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize mu kiganiro KT Idols gica kuri KT Radio buri wagatandatu, aho yavuze ko hari hari bimwe mu bintu bidahabwa agaciro mu itegurwa ry’igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda kandi ari ingenzi.

Yagize ati “Ubundi Miss Rwanda niba ahagarariye u Rwanda yakabaye ari umuntu uzi umuco w’Abanyarwanda kandi akaba azi bya bintu by’umwihariko bigaragara mu muco wacu. Ibyo ni nko kuboha, kubyina imbyino za Kinyarwanda neza, n’ibindi bijyana n’umuco w’Abanyarwanda ku buryo anahagarariye u Rwanda mu mahanga wamutungura ugasanga arabizi”.

Minisitiri w'umuco na siporo ubwo yari mu kiganiro KT Idols kuri KT Radio.
Minisitiri w’umuco na siporo ubwo yari mu kiganiro KT Idols kuri KT Radio.

Minisitiri Habineza anavuga ko bibaye ngombwa mu itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda hajya hanakoreshwa ibikoresho bijyanye n’umuco w’Abanyarwanda aho agira ati “Uzi buriya aho kugira ngo bambike miss ya couronne [rya kamba] bamwambika ukamwambika urugori rwiza rwa Kinyarwanda ko bishobora kuba byiza? Ariko ibyo rimwe na rimwe ntibihabwa agaciro”.

Ibikorwa byo gutegura itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda bikunze kwitabirwa n’abantu batuye mu mijyi, abatuye mu nkengero z’imijyi no mu bice by’icyaro ntibabyitabire cyane.

Kuba mu bice by’icyaro hari abakobwa beza kandi bazi ubwenge batitabira amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda ngo usanga rimwe na rimwe biterwa n’imyumvire ya bamwe mu babyeyi batarasobanukirwa icyo gikorwa, minisitiri Habineza akavuga ko bikwiye guhinduka.

Aho kwambikwa ikamba risanzwe ba Nyampinga bambitswe urugori rwa Kinyarwanda ngo bishobora kuba byiza kurushaho.
Aho kwambikwa ikamba risanzwe ba Nyampinga bambitswe urugori rwa Kinyarwanda ngo bishobora kuba byiza kurushaho.

Minisitiri w’umuco na siporo yongeye kwibutsa ko igikorwa cyo gutora nyampinga w’u Rwanda kitagamije gushaka umukobwa mwiza ariko udafite icyo azi, ibyo yita “belle et bête” mu rurimi rw’igifaransa.

Agira ati “Ni byo miss Rwanda yakabaye ari umukobwa mwiza ushobora guhagararira u Rwanda, ariko kuba miss bikwiye kurenga ubwiza akaba ari n’umuhanga ku buryo aho yahagararira u Rwanda yabasha kwisobanura neza abantu bakabona ko ari umuhanga kandi akanasobanurira neza umuco w’Abanyarwanda abatawuzi”.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka