Ireme ry’uburezi muri kaminuza ngo ridindizwa n’abarimu batari abanyamwuga

Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC) irasaba ko abarimu bigisha muri kaminuza batarahuguwe mu mwuga w’uburezi bagomba kubyiga kuko kugeza ubu ngo ireme ry’uburezi mu rwego rwa kaminuza ridindizwa n’abarimu bahigisha batari abanyamwuga.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Innocent Sebasaza Mugisha, avuga ko iki kibazo giteye inkeke ku ireme ry’uburezi maze agasaba ko abayobozi b’amashuri bagihagurukira babanza gufasha abarimu babo kubona amahugurwa kandi mbere yo gutanga akazi gashya, bakajya babanza kumenya niba umwarimu yarize kwigisha.

Isuzuma ryakozwe n’Inama y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza mu mwaka w’amashuri ushize wa 2013/2014, ryagaragaje ko 18% gusa ari bo barimu bigisha muri kaminuza barabyize; nk’uko byagaragajwe mu nama hagati y’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na za kaminuza yabereye mu karere ka Rwamagana kuva tariki 23/09/2014.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Innocent S. Mugisha, asaba ko abigisha muri kaminuza batarize kwigisha bagomba kubyiga.
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Innocent S. Mugisha, asaba ko abigisha muri kaminuza batarize kwigisha bagomba kubyiga.

Impuguke mu burezi bwa kaminuza n’amashuri makuru zemeza ko icyemezo cyo guhugura abarimu kizafasha kuzamura ireme ry’uburezi ngo kuko nubwo umuntu yaba yigisha ibyo yize ariko atarize kubyigisha bidatanga umusaruro ufatika mu rwego rw’uburezi.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Cyprien Niyomugabo, avuga ko muri iki gihe, ubumenyi ubwo ari bwo bwose bukeneye abantu babigize umwuga ku buryo n’umuntu waminuje mu ishami (cyangwa isomo runaka), bimusaba kwiga uko aryigisha.

Atanga urugero, Dr Niyomugabo yagize ati “Mu minsi yashize, abantu bajyaga mu burezi ariko atari abarimu. Ukaba wagenda kuko ufite impamyabumenyi ihanitse mu mibare, ukagenda ukajya kwigisha imibare ariko mu by’ukuri, imibare uba uyizi ariko ntabwo uba uzi uburyo bayigisha.”

Yungamo agira ati “Kuko muri iki gihe, imibare uko bayigisha: ni ukwigisha imibare werekana n’icyo izamarira mu buzima busanzwe urimo kuyiga. Ni ukuvuga ko mu by’ukuri, imibare ugomba kuyihuza na politike z’igihugu ziba ziriho. Iyo mibare yawe ihura gute n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kwigisha? Iyo mibare wigisha, ihura gute n’indangagaciro igihugu cyashyizeho? Ibyo byose rero, ntushobora kubigeraho udahuguwe.”

Abayobozi bungirije bashinzwe amasomo n'abayobozi b'ireme ry'uburezi mu mashuri makuru na za kaminuza bishimiye iyi nama.
Abayobozi bungirije bashinzwe amasomo n’abayobozi b’ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na za kaminuza bishimiye iyi nama.

Muri rusange, inzego z’uburezi muri za kaminuza n’amashuri makuru zirishimira iyi gahunda y’amahugurwa ku barimu batabyize, kabone nubwo bizasaba ingengo y’imari.

Ntaganira Josué Michel ushinzwe ireme ry’uburezi mu Ishuri Rikuru rya Kibogora rimaze imyaka ibiri gusa ritangiye mu karere ka Nyamasheke, na we avuga ko iyi gahunda yo guhugura abarimu izafasha amashuri makuru kubaka ubushobozi mu myigishirize yabo kandi by’umwihariko, ku mashuri agitangira, akazabafasha kugira abarimu b’abanyamwuga batanga uburezi bufite ireme ryifuzwa ku isoko ry’umurimo.

Inama y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza ifite ingamba z’uko uyu mwaka w’amashuri wa 2014/2015 uzasozwa hahuguwe byibura abarimu 300. Kugira ngo bigerweho, mu iteganyabikorwa rya buri shuri, ngo hagomba kugaragaramo ingengo y’imari y’iyi gahunda.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ariko kuva bavugurura kaminuza ikaba mo kaminuza imwe hari impundaka zizanaba mu ireme ry’imyigire

paul yanditse ku itariki ya: 25-09-2014  →  Musubize

Abo bose se bigishijwe n’abize uburezi? ko bize se bakabimenya? umuntu aziga gutegura isomo gusa naho kuri content y’isomo ari empty ngo yize uburezi? ni yo mpamvu abana baba abaswa

Byumvuhore yanditse ku itariki ya: 25-09-2014  →  Musubize

ubwo ikibazo babonye aho kiri nibihutire kuhakosora maze ireme ryabuze riboneke abana bacu bige neza

bumbogo yanditse ku itariki ya: 25-09-2014  →  Musubize

Ibyo doctor avuga nibyo uzi imibare twize, ubugenge, ubutabire ariko ukaba utakora nakanu nagato uhereye kubyo wize biba ari ibigambo gusa. Kandi ubu ntibigezweho ubona ifaranga ni ukora icyo abaguzi bashaka. Bivugururwe rwose

karekezi yanditse ku itariki ya: 25-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka