Bugeshi: Umuturage yashimiwe guhagarika umuntu witwaje intwaro

Uwimana (amazina yahinduwe kubera umutekano we) utuye mu murenge wa Bugeshi yashimiwe n’akarere igikorwa cy’ubutwari bwo gutanga amakuru ku muntu wari ufite intwaro yo guhungabanya umutekano mu murenge wa Bugeshi.

Taliki 31/7/2014 ku masaha y’umugoroba nibwo Uwimana yabonye uwitwa Uwamahoro Mpuga yambaye ikoti rirerire ariko hasi hahinguka umunwa w’imbunda yari yambariyeho.

Uwimana yahise ahamagara umuyobozi w’umudugudu wa Humure amubwira ayo makuru amusaba ko bakurikirana kugira ngo hatazagira umuturage ubigenderamo.

Umuyobozi w’umudugudu wa Humure, Kaributusi Chadrack, avuga ko akimara guhabwa amakuru na Uwimana yahise ajya kumushaka ngo bagahura amubaza niba yabonye Mpuga wenyine cyangwa hari abandi amubwira abandi abanza kugenzura ko amakuru ahawe ariyo.

Kaributusi Chadrack avuga ko yahise ajyana n’abashinzwe umutekano kureba Mpuga aho atuye bamusaba kuzana imbunda abantu bamubonanye akabihakana kugira ngo bidatera ibibazo basaba umuryango wa Mpuga kwinjirana nawe mu nzu maze basaka inzu yose.

Ubwo barebaga munsi y’ibiryamirwa bya Mpuga ngo basanzemo ikote ry’igisirikare cya Kongo maze bagira icyizere ko imbunda ihari maze mu gushaka baza kuyisanga yarayishyize mu idari aho yayihishe ariko umunwa w’imbunda ariwo ugaragara maze ahita ajyanwa n’inzego z’umutekano.

Umuyobozi w’umudugudu wa Humure avuga ko Mpuga atari ubwa mbere acyetsweho kugira imbunda ahubwo ngo hari indi bamucyetse arayirukankana arabura bityo babura gihamya banga kumukurikirana agarutse kugira ngo atazahunga cyangwa akayizimiza.

Uretse Uwimana washoboye gushimirwa n’akarere agenerwa inka ubu atunze, abaturage baturiye umupaka bavuga ko nta kindi bashyize imbere kiruta kurinda umutekano w’aho batuye bahereye ku bashaka kwinjira mu Rwanda ngo bahungabanye ibyiza bagezeho.

Umuyobozi w’umudugudu wa Humure avuga ko gutanga amakuru aribyo bihutisha kandi bitanga umusaruro kuko byabafashije no gufata abaturage bajya muri Kongo haba abagore bajya kwishyingira n’abandi bashaka guhungabanya umutekano.

Uwimana avuga ko nubwo yashimiwe n’akarere ka Rubavu bitamubuza kugira impungenge z’umutekano we kubera abandi bashobora kuba bakorana na Mpuga bashobora kumugirira nabi, cyakora umuyobozi w’umudugudu wa Humure avuga ko bashyizeho uburinzi bwihariye ku muryango wa Uwimana kuko bacyeka ko hari abakoranaga na Mpuga bashobora kuza kwihorera kuburyo baje batabwa muri yombi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo musore akwiye gushimirwa cyane kuko yakoze igikorwa kiza kubona amahoro biragora ari nayo mpamvu abaturage dukwiye kurinda igihugu cyacu ndetse twamagana nundi wese waza afite gahunda nkizo zon kuwutwicira

Safari yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka