Katabagemu: Bishimira iterambere bagejejweho n’imiyoborere myiza

Ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 22 Nzeli 2014 abaturage b’umurenge wa Katabagemu bagaragaje ko bishimira iterambere bagenda bageraho kubera imiyoborere myiza.

Nyiramajyambere Marie Claire wo mu mudugudu wa Rebero akagali ka Kigarama, ashima kuba abagore barakuwe mu bikari bakajya ahagaragara kandi bakaba bagira n’uruhare mu miyoborere y’ingo zabo n’igihugu muri rusange.

Ati “Abadamu twahawe agaciro, twegerejwe ubuyobozi. Ubundi twavaga aha n’amaguru tujya i Ngarama cyangwa Nyagatare kwa muganga none ubu unaniwe n’ikigo nderabuzima Ambulance imusanga hano. Abana bariga nta vangura kandi bambara inkweto nyamara uwazambaraga yabaga ari uw’umukungu.”

Abadamu barishimira ko batejwe imbere nyamara barahoraga mu bikari.
Abadamu barishimira ko batejwe imbere nyamara barahoraga mu bikari.

Nubwo abaturage bishimira iterambere bagezeho kubera imiyoborere myiza, bamwe mu baturage bagaragaje ibibazo bitarabonerwa ibisubizo birimo ibibazo byo kutagira amazi meza ndetse n’umuriro w’amashanyarazi, ndetse n’ibibazo by’imikoreshereze y’ubutaka.

Bariyanga Jean de Dieu ngo yaguze ubutaka abeshywa ko bwagenewe ubuhinzi. Nyuma yo kumenyeshwa ko bwagenewe ubworozi, yategereje ingurane ye ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Kuba ibi bibazo ari imbogamizi ku iterambere nibyo byatumye Vincent Munyeshyaka umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu asaba abaturage kwitabira uku kwezi kw’imiyoborere kugira ngo bagaragaze ibibazo byabo kandi banagire n’uruhare mu ikemurwa ryabyo.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Vincent Munyeshyaka, watangije ukwezi kw'imiyoborere muri Nyagatare.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Vincent Munyeshyaka, watangije ukwezi kw’imiyoborere muri Nyagatare.

Uku kwezi ku imiyoborere gufite insanganyamatsiko igira iti “imiyoborere ibereye abaturage umusingi w’iterambere rirambye”.

Nk’uko byemezwa na guverineri w’intara y’uburasirazuba madame Uwamariya Odette ngo uku kwezi kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage kandi bagasigara bishimye.

Umwaka ushize mu bibazo byakiriwe byakemuwe ku kigereranyo cya 83 ku ijana. Ubu bwo ngo bafite intego y’uko ibibazo by’abaturage byakemuka ijana ku ijana.

Aha rero abayobozi barasabwa kwegera abaturage bakarushaho kumenya ibibazo byabo bakanabikemura ibibananiye bakabereka aho babiganisha.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

erega ntacyo abanyarwanda tuzaburana Leta y’ubumwe , iriho ngo iduteze imbere icyo dusabwa nk’abanyarwanda ni ugushyira mubikorwa ibyo dusabwa ni amabwiriza duhabwa na leta

justin yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

imiyoborere myiza niyo nkingi y’amajyambere mu baturage kandi mu Rwanda byinshi turi kugeraho bishingiye kuri iri terambere

mataba yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka