USA: Kunukira abandi ntibyemewe i Burien
Mu mugi wa Burien, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashyizweho itegeko ko nta wemerewe kunukira abandi.
Ngo uzabonwa afite icyuya gikabije cyangwa asa nabi, polisi ishobora kuzamufatira icyemezo cyo kutemererwa kongera kugera ahari abantu benshi mu gihe cy’umwaka.
Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko iki cyemezo cyavuzweho byinshi. Abaharanira uburenganzira mbonezamubano bo ngo bavuga ko abategetsi b’i Burien bashyizeho iri tegeko bashaka guheza abatagira aho baba (sans-abris).
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|