Bugesera: Umusaza yishe umuhungu we amushinja kwitwara nabi

Umusaza witwa Muzima Celestin w’imyaka 60 y’amavuko yishe umuhungu we witwa Ndikumana Joseph w’imyaka 22 y’amavuko amutemaguye n’umuhoro kugeza apfuye.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 20/09/2014, ku isaha ya saa tatu zishyira saa yine, ngo bakaba barabanje gutongona no gushyamirana.

Aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, Muzima yiyemerera icyaha maze akavuga ko yamwishe kuko yitwaraga nabi aho batuye mu mudugudu wa Migina mu kagari ka Ramiro mu murenge wa Gashora.

Agira ati “yitwaraga nabi yiba ibintu by’abaturage maze njye nkaruha byishyura kandi nabonaga iyo ngeso adateze kuyireka namba”.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera irasaba abaturage kutihanira igihe babonye hari uteza ibibazo bagakwiye guhita babimenyesha ubuyobozi.

Hagati aho umurambo wa nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata mu gihe utarashyikirizwa abo mu muryango we ngo bawushyingure.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka