Umuyobozi urya ruswa ntarusha abatayirya kubaho neza – Guverineri Munyantwali

Ubwo mu karere ka Nyanza hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, umuyobozi w’Intara y’Amajypepfo Munyantwali Alphonse yavuze ko umuyobozi urya ruswa nta na rimwe ashobora kubaho neza kurusha umuyobozi utayirya.

Muri uyu muhango wabereye ku nzu y’ubugeni n’ubuhanzi iri ku Rwesero mu karere ka Nyanza kuri uyu wa mbere tariki 22 Nzeri 2014, ukitabirwa n’abantu basaga 900 umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yamaganye ruswa nk’ingeso mbi imunga imiyoborere myiza asobanura ko umuyobozi agomba kuyirinda. Yagize ati: “Umuyobozi urya ruswa ntarusha abatayirwa kubaho neza”.

Guverineri Munyantwali yagarutse ku ngaruka z’umuyobozi urya ruswa avuga ko ahora abunza imitima kuko iteka yikanga bamutaye muri yombi.

Yakomeje asobanura ko ibyo abayobozi barya ruswa baba bifuza kugeraho n’abatayirwa babigeraho kandi bitababujije kugira amahoro yo mu mitima. Ati: “Usanga bahora barwaye umutima kubera guhora bawubunza bakeka ko hari ubwo bamenyekana ko ari abaryi ba ruswa maze bagatahurwa”.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Bwana Alphonse Munyantwali.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Bwana Alphonse Munyantwali.

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya icyaha cya ruswa kimunga ubukungu bw’igihugu hagamijwe gushyigikira imiyoborere myiza maze avuga ko inzira ikiri ndende ngo kuko kugeza ubu ruswa itaragera ku kigero cya zero nk’uko byifuzwa n’u Rwanda.

Yasabye inzego zose kuyirwanya bahereye mu midugudu kugeza mu nzego nkuru z’igihugu nk’uburyo bwo kwirinda kwanduza isura nziza y’imiyoborere myiza u Rwanda rumaze guteza imbere biciye muri gahunda zinyuranye zirimo no gutangiza uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza.

Hatangizwa uku kwezi kwahariwe imiyobore myiza mu karere ka Nyanza hanahembwe abakozi babaye indashyikirwa mu kuyimakaza bahembwa ibyemezo by’ishimwe ndetse hiyongereho n’andi mafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 150 y’u Rwanda.

Ibyagendeweho mu guhemba aba bakozi byasobanuwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah avuga ko bishingiye ku gutunganya neza akazi bari bashinzwe ndetse n’uko abaturage bakirwa mu mirimo yabo itandukanye bashinzwe kubakorera.

Madamu Ayinkamiye Beatha niwe wabaye umukozi w’indashyikirwa mu mwaka wa 2013-2014 ahabwa ibihumbi ijana 150 ndetse n’icyemezo cy’ishimwe.

Intambwe imiyoborere myiza igezeho mu Rwanda yanashimwe n’umuyobozi wungirije mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere myiza Dr Felicien Usengumukiza avuga ko imaze gushinga imizi.

Mu kiganiro cye yatanze yanavuze ko abayobozi bagomba gukundana n’abo bayobora bakuzuzanya nk’uburyo bwo gukomeza gushimangira no kwimakaza imiyoborere myiza mu Banyarwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ruswa ni imungu kandi tugomba kuyirinda mu Rwanda kuko yabangamira inzira twihaye yo kuvuduka mu iterambere

kakunze yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

Ikingenzi nuko leta yashyizemo imbara ku wo ari we wese uzarya ruswa kandi ni bihano birakaze cyane

munyambo yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

Bien mal acquis ne profite jamais

alias yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

niba hari ikintu kidashobora kugira aho kikugeza ni ico wakuye muri ruswa ntaho biba bitaniye n’ubujura habe nagato ariko, ni ukwiba mubindi, byagera kumuyobozi we ni umuvumo babimenye abo wagahaye uha service ugasanga uri kubaka ruswa ntibyaguhira

karema yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka