Umuraperi Major X ngo agiye kwagurira ubuhanzi bwe mu ndirimbo zihimbaza Imana

Nubwo avuga ko atarakira agakiza ku buryo bufatika, umuraperi Major X ubarizwa mu itsinda rya Flat Papers ngo agiye kwagurira ubuhanzi bwe mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Iki ni icyemezo yafashe nyuma yo kwandika indirimbo yise Agakiza ihimbaza Imana yayiririmba akumva ari byiza, iyo ndirimbo ariko ngo ikaba ikiri gutunganywa muri studio nk’uko abivuga.

“Hari umuzigo mushya [indirimbo nshya] nanditse witwa AGAKIZA narawanditse nywumvise ndavuga nti ibi bintu ni sawa. Nzajya nkomeza nzandike nk’uko nanditse n’izindi ndirimbo zifite ubutumwa butandukanye, nzajya nkomeza nandike n’izihimbaza Imana” uku niko Major X abisobanura.

Nyuma yo gusoza amasomo Major X ngo agiye gushyira imbaraga mu muziki we.
Nyuma yo gusoza amasomo Major X ngo agiye gushyira imbaraga mu muziki we.

N’ubwo uyu muraperi agiye kujya akora indirimbo zihimbaza Imana ngo ntibisobanuye ko ahagaritse gukora indirimbo zisanzwe, ahubwo ngo azajya abifatanya byose. Ku bwe ngo gukora umuziki we muri ubwo buryo bizamufasha kwigarurira abandi bafana bakunda indirimbo zaririmbiwe Imana.

Major X asanzwe akorana na mugenzi we SentPy the Gangsta mu itsinda rya Flat Papers, ariko ibikorwa bya bo ntibyakunze kuba byinshi kubera amasomo yari akibazitiye.

Gusa nyuma y’aho Major X arangirije kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu gashami ka Geography i Butare avuga ko agiye gukora cyane, ku buryo ngo mu mezi atatu asigaye ngo umwaka urangira azaba amaze gukora indirimbo nyinshi kurusha izo yakoze mu mezi icyenda ashize.

Major X agiye kujya akora indirimbo zihimbaza Imana.
Major X agiye kujya akora indirimbo zihimbaza Imana.

Nyuma y’amezi agera kuri abiri arangije kwiga ngo amaze gushyira indirimbo imwe hanze yitwa “Nyemeza Ngure”, hakaba hari n’izindi zikiri gutunganywa muri studio zirimo n’iyitwa Agakiza ari na yo yambere ihimbaza Imana azaba ashyize ahagaragara.

N’ubwo atarakira agakiza ku buryo bufatika, Major X avuga ko ari yo nzira arimo kuko ngo yumva kamugezeho byaba byiza kurushaho, akanemeza ko ari kubiharanira.

Cyakora bisa nkaho bikiri imbogamizi kubona ibihangano bya Flat Papers kuko SentPy akizitiwe n’amasomo, ariko aba basore bombi bemeza ko bazagerageza gukora cyane uko bishoboka n’ubwo iyo mbogamizi igihari, ubu ngo bakaba bari gushaka gukora video y’indirimbo ya bo nshya yitwa “Ndarobye” bakoranye na Bull Dogg.

Nubwo imikoranire ya bo ikibangamiwe n'amasomo,abasore bagize groupe ya Flat Papers ngo bazakomeza gukora uko bishoboka.
Nubwo imikoranire ya bo ikibangamiwe n’amasomo,abasore bagize groupe ya Flat Papers ngo bazakomeza gukora uko bishoboka.

Aba basore bavuga ko batangiye umuziki wabo ku buryo bukomeye, n’ubwo bitavuze ko bakoze ibikomeye kurusha abandi bahanzi bo mu Rwanda. Gusa ngo imbaraga bakoresheje kandi nta bufasha bundi bafite kandi bakagira aho bagera bigaragaza ko batangiye umuziki wabo, bakanizeza abafana ba bo ko batazigera babatenguha.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RWOSE,MAJORX,NAKOMEREZAHO,NJYENAMUBWIRANGO,KURAJE,GUKORA,INDIRIMBOZ’IMANA,AZAKORENYINSHI,MURAKOZE

IKORUKWISHAKA,JAMARI yanditse ku itariki ya: 27-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka