Burera: Abantu batandatu bariyahuye kubera ingaruka z’ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera itangaza ko mu kwezi kwa Kanama abantu batandatu bo mu mirenge itandukanye yo muri ako karere biyahuye biturutse ku kunywa ibiyobyabwenge.

Ubwo tariki 19/09/2014 abaturage bo mu karere ka Burera bafatanyaga n’ubuyobozi bw’ako karere ndetse n’inzego zishinzwe umutekano bakangiza ibiyobyabwenge, Polisi ikorera muri ako karere yatangarije abaturage ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’abantu.

SSP Felix Rutayisire, ukuriye Polisi mu karere ka Burera (DPC), avuga ko muri ako karere hagiye hagaragara abantu batandukanye biyambura ubuzima kubera kunywa ibiyobyabwenge.

Agira ati “Muri uku kwezi gushize (08/2014) hiyahuye abantu barenga batandatu. Nta muntu muzima utasinze, utanyoye ibiyobyabwenge ushobora kwiyahura. Baba banyoye ibi bintu (ibiyobyabwenge).”

Ukuriye Polisi mu karere ka Burera, SSP Felix Rutayisire, avuga ko abantu batandatu biyahuye kubera ingaruka z'ibiyobyabwenge.
Ukuriye Polisi mu karere ka Burera, SSP Felix Rutayisire, avuga ko abantu batandatu biyahuye kubera ingaruka z’ibiyobyabwenge.

Akomeza avuga ko abo biyahura akenshi baba banyweye ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko aricyo gikunze kugaragara cyane mu karere ka Burera, giturutse muri Uganda.

Ikindi ngo ni uko umutekano muke wose ugaragara mu karere ka Burera uterwa n’abantu basinze kanyanga n’ibindi biyobyabwenge: abagabo bakubita cyangwa bica abagore babo ndetse n’abagore bica abagabo cyangwa abana babo ngo baba banyoye kanyanga.

Ibiyobyabwenge bigaragara mu karere ka Burera bizanwa b’abo bita “Abarembetsi” bazwiho kubyikorera babikura muri Uganda babizana mu Rwanda.

Abanyaburera bafatanyije n’ababungabunga umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera bafatanya kurwanya ibyo biyobyabwenge. Akaba ari nayo mpamvu hagira ibifatwa bikamenwa ndetse n’ababifatanwe bagahanwa hakurikijwe amategeko.

Ikiyobyabwenge cya Kanyanga ni cyo kigaragara cyane mu karere ka Burera. Abarembetsi bayitunda bayizana mu Rwanda bavuga ko ibamo inyungu ngo kuko ijerekani imwe ya litiro 20, bayigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 bayigeza mu Rwanda ikavamo amafaranga ibihumbi 40 arenga.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka