Delagua yahaye abaturage ibikoresho bisukura amazi n’amashyiga ya kijyambere

Umuryango mpuzamahanga Delgua watangije igikorwa cyo gutanga ibikoresho bisukura amazi neza n’amashyiga ya kijyambere agabanya imyotsi n’ibicanwa mu rwego rwo gufasha abaturage batishoboye bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe mu rwego kubafasha gusukura amazi bagakoresha amazi meza ndetse no guteka vuba kandi badahuye n’imyotsi ishobora kubangiriza ubuzima.

Ibi bikorwa umuryango Delagua ngo ubikora ku bufatanye na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo kurwanya no gukumira indwara zituruka ku mazi mabi ndetse n’indwara z’ubuhumekero.

Umuyobozi wa Delagua ku rwego rw’igihugu, Ntazinda Jean, avuga ko iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Karongi kuwa 19 Nzeri 2014ngo kizagera no ku bandi baturage bose bo mu cy’iciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.

Mu gihe bahereye mu Karere ka karongi aho bazatanga ibikoresho bisukura amazi (filters) ndetse n’amashyiga ya kijyambere ku miryango ibarirwa hafi mu bihumbi cumi na bine ngo muri uyu mwaka wa 2014 bizakomeza bigere hose mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ibi ni ibikoresho bisukura amazi ndetse n'amashyiga ya kijyambere bari bagiye guha abaturage bo mu Murenge wa Rubengera bo mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri.
Ibi ni ibikoresho bisukura amazi ndetse n’amashyiga ya kijyambere bari bagiye guha abaturage bo mu Murenge wa Rubengera bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Biteganyijwe ku mu Ntara y’Uburengerazuba hazatangwa ibi bikoresho ku ngo zigera ku bihumbi ijana. Mu mwaka utaha wa 2015 bikazagezwa hose mu gihugu aho n’ubundi bizahabwa abaturage bose bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.

Ntazinda Jean yabasobanuriye ko ibyo bikoresho bitangirwa ubuntu bityo akaba ntawemerewe kubigura cyangwa kubigurisha. Uyu Muyobozi wa Delagua akomeza avuga ko mu rwego rwo gukurikirana imikoreshereze y’izo filters ngo bakorana n’abajyanama b’ubuzima kandi ngo bakaba barabahaye ikoranabuhanga rya telefone bashobora kwifashisha bigisha kandi banagenzura ko izo ngo zibikoresha.

Agira ati “Haramutse hagize ubigurisha yafatwa kuko bazajya basura buri muturage wese wabihawe. Hagize n’ubyiba kandi iri koranabuhanga ryatuma afatwa bakabimwaka bakabigarurira nyirabyo.”

Gutanga ibi bikoresho ngo binyuzwa muri gahunda ya Leta y’u Rwanda ya “Tubeho Neza” igenewe abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe. Cyakora ngo ku bufatanye na Leta y’u Rwanda ngo n’abandi baturage bazabibona ariko bo bakajya babigura ku giciro gito.

Umuyobozi wa Delagua ku rwego rw'igihugu asaba abaturage gufata ibikoresho bahawe neza kandi bakabikoresha bakajya banywa amazi.
Umuyobozi wa Delagua ku rwego rw’igihugu asaba abaturage gufata ibikoresho bahawe neza kandi bakabikoresha bakajya banywa amazi.

Delagua ngo yiyemeje gushora miliyoni zigera kuri magana atandatu z’amafaranga y’u Rwanda (600,000,000 Rwf) muri buri karere muri uyu mushinga wa “Tubeho Neza”, bivuze ko ngo byashoye miliyari enye (4,000,000,000 Rwf) mu Ntara y’Uburengerazuba gusa. Leta y’u Rwanda ngo ikaba yarasoneye amahoro ibyo bikoresho kandi ikanafasha Delagua kubigeza aho bizatangirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yihanangirije abaturage bo mu karere ko ko ntawahawe ibyo bikoresho ugomba kubigurisha kandi akaba nta n’uwemerewe kubigura.

Yagize ati “Niba uhawe ubikoresho umenye ko atari ideni bari bakurimo bagombaga kukwishyura. Ibi bikoresho ni ikimenyetso cy’urukundo igihugu cyawe kigukunda.”

Kayumba yashimiye umuryango Delagua ubufatanye mu kuzamura ubuzima bw’abaturage b’akarere ke kandi abizeza kubikurikirana ku buryo bizafasha Delagua n’akarere kugera ku ntego biyemeje dore ko biteganyijwe ko nibikoreshwa neza bizagabanya indwara zaturukakaga ku mazi adasukuye ndetse n’iz’ubuhumekero ku kigero cya 30%.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBC, Dr Ngirabega Jean de Dieu, ashyikiriza umwe muri abo baturage ibikoresho.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBC, Dr Ngirabega Jean de Dieu, ashyikiriza umwe muri abo baturage ibikoresho.

Dr Ngirabega, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC (Rwanda Biomedical Center) wari intumwa ya Minisiteri y’Ubuzima muri uwo muhango yavuze ko ibyo bikoresho bisukura amazi byatanzwe ndetse n’ayo mashyiga ari ibikoresho byizewe kandi byujuje ibipimo by’ubuziranenge.

Yagize ati “Amazi azaba aturutse muri iyi filter umuntu uzayanywa azaba afite icyizere ko yanyweye amazi meza.”

Dr Ngirabega yavuze ko indwara nyinshi z’ubuhumekero ziba muri aka karere ubushakashatsi bwagaragaje ko inyinshi zituruka ku myotsi n’ibindi bifitanye amasano na wo. Akaba ari yo mpamvu yasabye abaturage akomeje kubikoresha kandi neza kugira ngo bashobore kwirinda izo ndwara.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hehe n’umwanda ndizera ko ibi bikoresha hari benshi bigiye gucyemura muri abaturage babihawe, isuku nisoko y’ubuzima

karemera yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka