Rusizi: Umukozi ushinzwe imisoro mu murenge yacikanye miliyoni

Umukozi wari ushinzwe imisoro mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi yaburiwe irengero, amakuru amaze kugaragaraga mu bitabo byo kwakiriramo imisoro akaba ari uko yacikanye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe.

Amakuru y’uku kubura kw’amafaranga n’umukozi yamenyekanye ubwo abashinzwe imisoro mu karere ka Rusizi bamenyeshaga umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butare ko mu murenge ayobora hari ikibazo cy’uko badaherutse gutanga raporo y’imisoro kandi bakaba batagitwara ibitabo bakiriramo imisoro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butare wari mu kiruhuko (congé) icyo gihe, yihutiye gusubira mu kazi, ahageze ngo abandi bakozi b’umurenge bamubwira ko nabo bamaze iminsi basaba uwo mugabo gutanga ibitabo kugira ngo barebe uko bakora raporo ariko akabyimana.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, bwana Sibomana Placide, avuga ko yahise atuma abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa DASSO ngo bajye gufata uwo mukozi witwa Ngiruwonsanga Jean de Dieu iwe mu rugo baramushaka arabura, ndetse n’ahandi batekerezaga hose yaboneka ntibamubona.

Nyuma ngo biyemeje guca urugi rw’aho yari acumbitse. Bamaze guca urugi ngo basanze ibitabo bikusanyirizwamo uko amafaranga yatanzwe Bihari ariko basanga yaranyereje amafaranga angana na miliyoni imwe y’u Rwanda.

Ubu ngo abashinzwe iby’amafaranga muri ako karere ka Rusizi bari gukurikirana neza ngo barebe niba muri uwo murenge nta yandi mafaranga uwo mukozi yaba yaracikanye. Ubu uwo mukozi witwa Ngiruwonsaga Jean de Dieu ntaraboneka.

Muri uyu murenge wa Butare kandi hamenyekanye ko abakozi ba koperative yo kubitsa no kuguriza Umurenge SACCO banyereje amafaranga yari yabitswe muri iyo SACCO. Mu cyumweru gishize ubuyobozi bw’iyi SACCO bwahagaritse abakozi bashinzwe umutungo no gutanga inguzanyo bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atatu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka