Gasabo: Akarere kashyizeho imigambi mishya yo kuva mu myanya ya nyuma mu mihigo

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwafashe ingamba nshya zo gucyemura bimwe mu bibazo byakomeje gutuma aka karere gahora mu myanya y’inyuma mu mihigo, nyuma y’uko bwisuzumye bugasanga bimwe mu bibazo biterwa no kutegera abaturage n’imikoranire itari myiza hagati y’abayobozi.

Gukorana n’abaturage no kumenyekanisha ibyo akarere gakora nibyo ubuyobozi bugiye gutangira kwibandaho, nk’uko Willy Ndizeye, umuyobozi w’aka karere yabitangaje nyuma y’umwiherero wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 20/09/2014.

Yagize ati “Icyo tuzakora nta kindi ni ukubegera tukabaganiriza ahubwo nabo bakajya bajya muri ibi bikorwa bakabikora, tugafatanya nabo tukabaha amakuru uko bikwiye, ubundi tukabakemurira ibibazo uko bikwiye tukarushaho kubegera cyane kurutaho.

Numva ibyo tuzabikosora ariko n’ubundi ibikorwa twabikoraga bifitiye akamaro abaturage ahatageraga imihanda, amazi n’amashanyarazi n’ibindi bitandukanye. Ibyo byose n’ubundi turabikora kandi tuzakomeza. Ubu icyangombwa ni uko turushaho kubegera bakabona ko turi kumwe.”

Ndizeye, umuyobozi w'akarere ka Gasabo atangaza ko bagiye kwisubiraho bakava mu myanya ya nyuma mu mihigo.
Ndizeye, umuyobozi w’akarere ka Gasabo atangaza ko bagiye kwisubiraho bakava mu myanya ya nyuma mu mihigo.

Ibi kandi ngo bizagendana no gucyemura ikibazo cy’imikorere idahwitse cyagaragaraga mu buyobozi, aho byatumaga hari imihigo ihigwa kandi akarere katayifitiye ubushobozi, nk’uko Ndizeye yakomeje abitangaza.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yanaboneyeho gutangaza ko abayobozi badakwiye kugaragara mu bibazo n’abaturage, ahubwo asaba ko baba bakwiye kujya bakemura ibibazo byabo hagira utuzuza izo nshingano nawe akaba yafatirwa ibihano.

Hon. Cecile Murumunawabo, umudepite watorewe mu karere ka Gasabo, yatangaje ko mu ruhare rw’abo nk’abadepite bagiye kongera imbaraga mu gukurikiranira hafi ibibazo by’abaturage, kuko bagiye banengwa kudasubira inyuma ngo basure abaturage babatoye.

Ati “Nk’abatorewe mu mujyi wa Kigali muri rusange twishyize hamwe dukora itsinda ryo kureba ibibazo byaba birimo tukabikurikirana hafi umunsi ku wundi.

Ku mwihariko wa Gasabo rero nk’uko twaje na bagenzi banjye hano twabonye ikindi kirenzeho cyo kuvuga ngo ubutaha ari imihigo imaze guhigwa ya 2014/2015 ubu noneho tugiye gukora n’uko dukoze iyi myanzuro tugiye kongera tube hafi mu kazi kacu ka buri munsi.”

Uyu mwiherero wari witabiriwe n'abakozi n'abayobozi b'akarere ka Gasabo, hanagaragayemo abajyanama bako n'abadepite batowe muri aka karere.
Uyu mwiherero wari witabiriwe n’abakozi n’abayobozi b’akarere ka Gasabo, hanagaragayemo abajyanama bako n’abadepite batowe muri aka karere.

Hafashwe imyanzuro igera kuri 15 ijyanye n’ibibazo byagiye bigaragara ko bidindiza akarere, iyo ikaba ariyo izaherwaho ikosorwa mu gushyira mu bikorwa imihigo y’uyu mwaka.

Uyu mwiherero udasanzwe wari watumiwemo abayobozi n’abakozi b’akarere ka Gasabo, abafatanyabikorwa n’abajyanama b’akarere, ubaye nyuma y’uko aka karere katitwaye neza mu mihigo iheruka byatumye n’umukuru w’igihugu Perezida Kagame asaba ko bakwisubiraho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

kuva mutarasaba Rutinywa na LDF biwe harimo uwo bita BIGIRIMANA kureka gukomeza kwirirwa birukanka mumurenge wa rusororo baka ruswa abaturage nakabuza nubundi muzakomeza mube abanyuma kdi muzanakurikirane nabayobozi butugari hamwe bamudugududu
kuko nabo bakabije kujujubya abaturage babaka za ruswa kugirango bubake IBYO BYOSE NIMUBISHOBORA AKARERE KAZAFATA UMWANYA MWIZA MUMIHIGO ITAHA.

kavaga toto yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

Gasabo yigire kuri Jules Ndamage wa Kicukiro nibiba ngombwa bazanatemberereyo barebe ukuntu nimihanda yo muma quartiers yayishyizemo kaburimbo ubu ama agence akaba ayicamo atwara abagenzi ahandi agasasamo amabuye nabo nibite cyane kubice byicyaro bashyire kaburimbo mu mihanda ya Nduba uca kumurenge numuhanda wa Rutunga nuwa Jali uva Karuruma ukagera Jali ku murenge hose nibashyiremo kaburimbo boherezeyo nabimwe mubikorwa byabikorera bubakeyo nimidugudu myiza bavane ibice byicyaro mubwigunge barebe ko mu kwesa imihigo gutaha batazaba aba mbere murakoze.

Tuyiramye Faustin yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

aka karere kagaragaje umwanya utari mwiza gusa gafite abayobzi batyaye nibitegure neza bazafata ushimishije undi maka

wizeye yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

ubuyobozi bwa Gasabo nimushyire inyungu zabaturage imbere nonese wambwira ute uburyo wumvikana nabakire maze ukazana ibitaka byose byacukuwe mu ma chantier yose bariho bubaka muri Kimihurura, urugero reba ibyo mwadukoreye muri juru bita muri (Sahara)itaka ryose ryavuye ahari iposta, reba no kuri chantier yo ku Gishushu ndetse nahariya hafi yo kwa Kabayija

yusuf yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

Muvugurure services z’ubutaka kuko zifite ibibazo byinshi.Abashinzwe iby’ubutaka usanga baka amaruswa.Nimwegera abaturage bazabwira byinshi.Ikindi turifuza umuhanda karuruma-Jali.

josee yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

Nibishyirwa mu bikorwa ibyo uvuze nibyo, ariko unakurikirane abayobozi bo mu mirenge n’utugari hamwe n’uwitwa Rutinywa wa Rusororo bajujubije abaturage babaka ruswa mu kubaka kandi bafite ibyangombwa byo gusana bahawe n’imirenge.Mubikurikirane ba Nyakubahwa

kananga yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

Imiyoborere myiza umuturage agiramo uruhare niyo kuko nawe ibitagenze neza abimenya ntavuge ngo umuyobozi niwe nyirabayazana. Ibi bituma bashakira hamwe ibisubizo nonese niba udatanga mutuelle ugirango muzahige iki? Ahubwo niba utabishoboye muganire n’umuyobozi areba aho wayikura niba bidashobora ujye mu bafashwa ariko nta nkumi cg umusore ugomba kujya mu bafashwa nta kibazo afite ahubwo ari ukwanga gukora akazi kandi ariko soko ry’amajyambere

habumugisha yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

Mugerageze gukemura services zo mubutaka cyane cyane muri land transfers. Ikindi uriya muhanda zindiro -Kami warabananiye kweli? niba se warabananiye mwacishijemo basi akamashini bisanzwe za kaburimbo zikazaba ziza!!!!

gakuba jacques yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka