Rutsiro: Yazutse ubwo biteguraga kumushyira mu isanduku ngo bamushyingure

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 80 utuye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yatangajwe ko yitabye Imana kuwa mbere tariki 15/09/2014 ariko abantu batunguwe ubwo kuri uyu wa kabiri bajyaga kumushyingura bagasanga umutima we utera.

Uyu musaza witwa Muganga Marcelin yari asanganywe indwara y’umutima ariko muganga yari yaramubwiye kwivuriza mu rugo.

Kuri uyu wa kabiri mu masaha ya sa saba nibwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango Jules Niyodusenga yakiriye ubutumwa bw’umuhungu we witwa Damascene Bizimungu bugira buti “mwongeye kwirirwa mwihangane dukomeje guhindagura gahunda yo gusezera ku musaza.

Dutunguwe no kuba twari turi kumutegura ngo tumushyire mu isanduku tubona umutima urateye, duhise duhamagara muganga na ambulance none ubu tumugejeje ku bitaro bya Murunda ngo bamukorere reanimation kugirango tutaza gushyingura umuntu muzima. Turabamenyesha nihagira igihinduka”

Ntibikunze kubaho ko umuntu apfa nyuma akaza kuzuka ndetse ngo no muri aka karere ka Rutsiro ngo ni ubwa mbere bibaye nta wundi byabayeho.

Dr Eugene Niringiyimana ukora ku bitaro bya Murunda muri aka karere ka Rutsiro atangaza ko ibyo kuzuka batabyemeza kuko ngo kereka umurambo waraciye mu bitaro bakemeza ko yapfuye nyuma akaba muzima ahubwo atunga agatoki abari bagiye kumushyingura ko bashobora kuba bibeshye ko yapfuye.

Ati “kuzuka twe ntitwabyemeza kuko umurambo utaciye mu bitaro ngo twemeze ko yashizemo umwuka nyuma ngo yongere abe muzima abantu bashobora kuba baramwibeshyeho atarashiramo umwuka”.

Hemezwa ko umuntu yapfuye hakoreshejwe uburyo butatu

Uburyo bwa mbere ngo ni itoroshi batunga umuntu mu maso ngo iyo yapfuye imboni ntigabanuka iguma uko yakabaye hanyuma iyo atapfuye iragabanuka ihunga urumuri.

Uburyo bwa kabiri ngo ni ibipimo by’umutima ngo barebe ko umutima ugitera.

Uburyo bwa gatatu bukoresha imashini yitwa Electro-Cardiogramme nayo ikoreshwa mu kwemeza ko umutima utagitera. Iyo mashini ifite imigozi izirika amaguru n’amaboko no mu gatuza bakabona ibipimo by’umutima.

Dr Eugene kandi asaba abantu bose kwihutira kugana abaganga mu gihe barembye kuko byabafasha kwirinda urujijo. Kuru ubu uyu musaza aracyafite ubuzima nk’uko Dr Eugene yabitangaje nyuma yo gukoresha ibipimo byavuzwe haruguru.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka