Bugesera: Umunyonzi yitabye Imana nyuma yo kugongwa n’imodoka

Umunyonzi utaramenyekana amazina ye yaguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu mudugudu wa Gahembe mu kagari ka Maranyundo mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Iyi mpanuka ikaba yabaye ku mugoroba wo kuwa 16/09/2014 saa moya, imodoka Toyota Hiace RAB 434 M yari itwawe na Mwikarago Innocent yavaga i Gashora yerekeza mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Bugesera, Chief Inspector of Police Bacondo Issa aravuga ko iyi mpanuka yatewe n’umunyegare kuko yagendaga mu muhanda hagati undi agiye kumukatira asanga naho yahagiye niko guhita agwa mu modoka nk’uko babaitangarijwe nababonye iyo mpanuka iba.

Yagize ati “turasaba abanyamagare ko bagomba gushaka amatara maze abatayafite bakazajya bava mu muhanda bitarenze saa kumi n’ebyiri. Ikindi kandi ndasaba abanyamagare ko bagomba kuzajya bagendera ku nkengero z’umuhanda bakawukoresha ntawe babangamiye”.

Chief Inspector of Police Bacondo Issa arasaba kandi abakoresha imodoka ko nabo bagomba kugenda bitonze ndetse bigengesereye kuko umuhanda wa Bugesera ugera Nemba ku mupaka ari muto cyane kandi ugasanga ukoreshwa n’abantu benshi cyane cyane abanyamagare.

Kuri ubu umushoferi n’imodoka bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata, mugihe umunyonzi witabye Imana akaba ari mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya ADEPR Nyamata mu gihe nihakomeza kubura abo mu muryango we ashyingurwa.

Hashize isaha imwe iyo mpanuka ibaye mu kagari ka Nyamata Ville mu murenge wa Nyamata naho habereye indi mpanuka aho uwari utwaye moto yagonze umunyegare bose barakomereka ariko bidakomeye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka