U Rwanda ruratera imbere, abahanzi barwo nibige kwiteza imbere bakora umwimerere - Umunyanijeriya BEZ

Icyamamare muri muzika Emmanuel Bezhiwa Idakula bita BEZ ukomoka muri Nijeriya arahamya ko iterambere u Rwanda rugezeho riri ku rwego rwiza mu nzego zose, agasaba abahanzi n’abakora umuziki mu Rwanda kudasigara inyuma kandi bakihatira gukora umuziki w’umwimerere niba bashaka gutera imbere.

Ibi BEZ yabitangarije radiyo KTradio mu kiganiro yatangiye kuri iyo radiyo kuwa 17/09/2014, aho yavuze ko ibanga ryo gutera imbere muri muzika ari ukugira ibihangano by’umwimerere aho kwigana ibyo abantu baba bumva bikunzwe ahandi.

Emmanuel Bezhiwa Idakula yavuze kandi ko yakunze cyane intera mu iterambere u Rwanda rugezeho mu nzego nyinshi z’ubuzima kandi nyamara rwaranyuze mu mahano ya Jenoside yari yashegeshe igihugu cyose.

Emmanuel Bezhiwa Idakula a.k.a BEZ.
Emmanuel Bezhiwa Idakula a.k.a BEZ.

Biteganyijwe ko Emmanuel Bezhiwa Idakula uzwi nka BEZ azataramira Abaturarwanda mu mujyi wa Kigali kuwa gatandatu tariki ya 20/09/2014 mu gitaramo cyizabera muri hoteli Mille Collines mu mujyi wa Kigali.

Igitaramo azakorera mu Rwanda cyateguwe muri gahunda ya Kigali Up Music Festival ihuza abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika hagamijwe ko bafasha abo mu Rwanda gutera imbere.

Umuhanzi Bez (ibumoso) n'abari bamuherekeje ubwo bari bageze ku biro bya Kigali Today.
Umuhanzi Bez (ibumoso) n’abari bamuherekeje ubwo bari bageze ku biro bya Kigali Today.

Emmanuel Bezhiwa Idakula uririmba injyana ya R&B ni umuhanzi wandika indirimbo, akaririmba akanacuranga ibicurangisho binyuranye. Azwi mu ruhando mpuzamahanga nk’umunyamuziki w’umuhanga, akaba yarabaye Umunyafurika wa mbere wakiriwe kuri televiziyo BET yazobereye mu gutangaza ibijyanye n’umuziki, imyidagaduro n’ibikorwa by’abahanzi muri Amerika.

Emmanuel Bezhiwa Idakula yavutse mu mwaka wa 1983, atangira kuririmba afite imyaka icyenda muri korali y’abana aho iwabo basengeraga, aza kugenda azamuka kugeza ku rwego ariho ubu mpuzamahanga.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka