Gicumbi: Umugabo aracyekwa ko yitabye Imana arohamye mu Rugezi

Umugabo witwa Ngamijimna ukomoka mu karere ka Burera mu murenge wa Gatebe mu kagari ka Musenda umudugudu wa Sabukima biracyekwa ko yitabye Imana ubwo yogaga mu mu kiyaga cya Rugezi tariki 16/09/2014 mu ma saha ya saa yine.

Uyu mugabo utuye mu karere ka Burera hafi y’ikiyaga cya Rugezi yaje kujya mu mazi koga nibwo yaje kwambuka uwo mugezi ava muri aka karere ka Burera maze akukira ku nkombe zo mu murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi kubera ko nawo ukora kuri icyo kiyaga.

Ngamijimana ngo yakase asubiye muri Burera ariko ageze hagati mu mazi baramubura bategereza ko yakongera kuzamuka hejuru baraheba; nk’uko Rusizana Joseph uyobora umurenge wa Nyankenke abitangaza.

Bifashishije ubwato bakomeje kumushakisha ariko kugeza aya magingo ntibaramubona ngo bategereje ko umurambo uzamuka hejuru bakamurohora agashyingurwa.

Anatanga ubutumwa ko muri ibi bihe by’imvura abantu bari bakwiye kwirinda kujya mu mazi kuko usanga hari igihe imihengeri iza ikabasanga mu mazi hagati batwarwa.

Abafite umuco wo gukunda koga ngo bakwiye kwirinda kujya kogera mu mazi hagati kuko baba batazi ubujyakuzimu bw’uwo mugezi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka