Abanyarwanda barasabwa kurwanya gaz yitwa R22 kuko yangiza akayungirizo gakingira izuba

U Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurinda akayungirizo karinda izuba, uyu munsi wizihizwa buri mwaka tariki 16 nzeri abantu bagakangurirwa kwirinda ibikorwa bihumanya ikirere.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ibikorwa byo kurengera akayungirizo k’imirasire y’izuba birakoje,” mu Rwanda uyu munsi wizihijwe hamaganwa ikoreshwa ry’imyuka (gaz) izwi nka R22 bukoreshwa mu ma firigo n’intangamuyaga (climatiseurs).

Iyi gaz izwiho gutwikira isi bigatuma imirasire itagera ku bantu neza, aribyo bitera indwara nka za kanseri z’uruhu n’imihindagurikire y’ikirere ikabije, yamaze gushyirwa mu kato mu Rwanda ndetse ntinashobora kwinjira mu gihugu.

REMA yakoze urugendo izenguruka umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwibutsa abantu ingaruka zo kwangiza akayungirizo k'izuba.
REMA yakoze urugendo izenguruka umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwibutsa abantu ingaruka zo kwangiza akayungirizo k’izuba.

Colletta Ruhamya, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gushinzwe kurengera ibidukikije (REMA), yatangaje ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zihamye ku buryo iyo myuka yakumiriwe mu Rwanda ndetse n’ibikoresho byinjira mu gihugu bikaba bifite ubuziranege.

Yagize ati “Habonetse indi myuka n’ibindi bikoresho byabisimbura, uyu munsi tukaba dukangurira Abanyarwanda n’abashiramari babicuruza, dukangurira n’ababikoresha mu buryo butandukanye nko mu mazu y’ubucuruzi n’ayo dukoreramo ko noneho twajya dufata bya bikoresho bidafite iyo myuka mibi.”

Yavuze ko impamvu bibanze ku myuka ikoreshwa muri za firigo atari uko ari yo yonyine ihumanya ikirere gusa ahubwo ngo hari n’indi myinshi ariko iyi ikaba ari yo ifite ubukana ku kayungirizo k’izuba.

Urugendo rwo gukangurira Abanyarwanda kwirinda imyuka yangiza ikirere rwanitabiriwe n'ibigo bicuruza ibikoresho bikonjesha.
Urugendo rwo gukangurira Abanyarwanda kwirinda imyuka yangiza ikirere rwanitabiriwe n’ibigo bicuruza ibikoresho bikonjesha.

Bamwe mu batekinisiye b’ibi bikoresho nabo bavuga ko iyi myuka ari mibi ku buryo niyo bayihindura mu bikoresho babikorana ubwitonzi kugira ngo itabacika, nk’uko bitangazwa na Alphonse Dushimimana unabyiga mu ishuri rikuru ry’imyuga IPRC/Kicukiro.

Ati “Iyo umaze kuyikura mu cyuma hari ibyuma byabugenewe ishyirwamo nk’izi ziba zararangiye zitagikoreshwa nka R22 urayibika ukayohereza muri REMA nayo ikayohereza ku ruganda aho zikorerwa kugira ngo bayisenye kuko nibo babifitiye ubushobozi.”

Kugeza ubu ku rwego mpuzamahanga hemejwe ko gaz nshya izajya ikoreshwa mu byuma bikonjesha ari iyitwa R600A na R290. Ibikoresho byakozwe cyera byakoreshaga R22 nabyo byatangiye gusimbuzwa ubundi bwoko butangiza.

Amasezerano yo kurinda akayungirizo k’izuba yasinyiwe mu mujyi wa Montreal muri Canada tariki 16/9/1987. U Rwanda narwo rwinjiye muri aya masezerano mu 2003, kuva icyo gihe rutangira ibikorwa byo kurinda iyangirika ry’akayungirizo k’izuba.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka