Rutsiro: Umusaza w’imyaka 60 yiyahuye akoresheje umugozi ahita yitaba Imana

Umusaza witwa Rugeriki Malachie yimanitse mu mugozi ku cyumweru tariki 14/09/2014 ahita yitaba Imana akaba ngo yariyahuye kubera amakimbirane yari afitanye n’umugore we witwa Tugimari.

Rugeriki yimanitse mu nzu ye ahagana mu ma sa moya mu gihe umugore yari atetse maze umuhungu we yinjiye mu nzu asanga se aramanitse agerageza ku muzitura ariko asanga yitabye Imana cyera.

Uyu muryango utuye mu kagali ka Kirwa mu murenge wa Murunda ngo wari ukunze kugirana amkimbirane akenshi ashingiye ku kuba bahabwa inkunga y’ingoboka na VUP maze ntibayivugeho rumwe.

Uyu musaza ngo yashakaga kuba ariwe uyafata akureho ayo kunywera maze umugore nawe agashaka kuyafata ngo ayakoreshe ubucuruzi dore ko yacuruzaga imboga mu isoko ariko umugabo ngo ntiyabikozwaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda uyu muryango utuyemo Sylvestre Bisangabagabo yagize ati “ayo makuru twayamenye akitaba Imana ariko twari dusanzwe tuzi ko bagirana amakimbirane ashingiye ku nkunga y’ingoboka bahabwa na VUP ariko ubuyobozi bw’umudugudu bwari bwagerageje kumvikanisha umuryango”.

Uyu muyobozi kandi yabwiye Kigali Today ko andi makuru abageraho ari uko umugabo ngo yari asanzwe apfa n’umugore we ko ataha bwije kandi umugore we akavuga ko avuye gucuruza, umugabo akaba yakekaga ko yatinze ari kumuca inyuma.

Nubwo uyu mugore yacuruzaga imboga ngo yari yaratangiye no kuzamura inzu kuko indi babamo ishaje bityo ubuyobozi bukaba bwabonaga uwo mugore ariwe utunze urugo kandi ntiyangize amafaranga.

Umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro bya Murunda nyuma akazashingurwa kuwa kane abaganga bamaze kuwupima.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka