Bugesera: Abana bane bafashwe bagiye i Kigali ngo kureba umuntu wabemereye akazi

Abana bane b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 13 na 15 bafatiwe ahitwa kuri Arete mu kagari ka Kanzenze mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera, bari mu modoka ibajyanye i Kigali kureba umugore wari wabemereye akazi ko gukora mu rugo.

Aba bana bane bari bavuye mu murenge wa Shyara kuri uyu wa kabiri tariki 16/09/2014, ngo hari umugore w’umucuruzi w’imyenda waje mu bice by’iwabo maze ngo ababwira ko bagomba kumusanga i Kigali maze akabashakira akazi nk’uko bivugwa na Mukantwari Bertilde umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama.

Yagize ati “umushoferi wari utwaye iyo modoka yabonye abo bakobwa batari kumwe n’umuntu mukuru niko kubabaza aho bagiye bamubwira ko bagiye kureba umuntu wabemereye akazi ko gukora mu rugo, ababaza niba bamuzi cyangwa hari telephone ye bafite maze bamubwira ko yababwiye ko bagomba kuza kuwa 15/9/2014 bagahurira ku muryango wa gare ya Nyabugogo isaa kumi z’umugoroba”.

Aba bana bafashwe bagiye i Kigali gushaka umuntu batazi wabemereye akazi.
Aba bana bafashwe bagiye i Kigali gushaka umuntu batazi wabemereye akazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama avuga ko bahise bahagarika iyo modoka maze bakuramo abo bana, niko guhamagara iwabo bavuga ko bari bazi ko bagiye ku ishuri, kuko bo bari bagiye guhinga mu mirima y’umuceri.

Ati “ubu ababyeyi babo twabahamagaye bagiye kuza kubatwara kuko ngo ibyo kujya i Kigali kw’abo bana ntabyo bari bazi”.

Uyu muyobozi atanga ubutumwa ku babyeyi ko bagomba gukurikirana ibyo abana babo baba barimo umunsi ku munsi, kandi ko buri wese agomba kugira inshingano zo kurera aho babonye umwana ari mu makosa bakihutira kumucyaha.

Aba bana ni abaturanyi, ndetse bigaga ku kigo kimwe cy’amashuri. Ikindi kandi ngo ntibazi i Kigali ndetse nta n’umwe muribo urahagera kuko ngo bari kugenda babaririza mpaka bahageze. Gahunda yo kujya i Kigali ngo ababyeyi babo ntayo bigeze bababwira.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwiriwe.nihagenimana.imunyiginya.ngenumvishe.isiyararangiye.nukuyisengera.ikatuba.hafi

hagenimanas.seretin yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka