Harashakishwa uburyo hazarohorwa ubwato Abadage batabye mu Kivu

Ubwo yasuraga ingoro ndangamurage y’ibidukikije imaze kuzura mu karere Karongi, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, yeretswe ahari abwato bunini bw’Abadage ngo basize batabye mu Kivu nyuma yo gutsindwa intambara ya mbere y’isi kugira ngo Ababibiligi batazabwitwarira.

Ubu bwato aho bwaroshywe ubu ni mu Mudugudu wa Kagugu mu Kagari ka Musure ho mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro; ndetse ubuyobozi bw’urwego rushinzwe ingoro ndangamurage z’u Rwanda bwahasuye , kuri uyu wa 16 Nzeri 2014.

Umuyobozi Mukuru w’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda, Alphonse Umulisa, avuga ko harimo gushakishwa uburyo ubwo bwato bwazakurwa mu Kivu noneho bugashyirwa mu mutungo bazajya berekana cyane ko ngo bubitse amateka akomeye hagati y’u Rwanda n’Ubudage.

Yagize ati “U Rwanda ntirwigeze ruhura n’ibibazo bikomeye igihe rwari rukiri mu maboko y’Abadage. Ibintu byahindutse haje Ababiligi.” Umulisa akavuga ko ngo barimo kuvugana na Minisiteri y’Ingabo kugira ngo bashakire hamwe uko ubwo bwato bwakurwa mu Kivu dore ko ngo bivugwa ko bwafashaga Abadage cyane mu ntambara.

Uyu musaza ni umwe mu bigeze kugerageza kubucukura bakeka ko abazungu basizemo imali. Usanga ari we usabanurira abantu uko byagenze.
Uyu musaza ni umwe mu bigeze kugerageza kubucukura bakeka ko abazungu basizemo imali. Usanga ari we usabanurira abantu uko byagenze.

Bamwe mu baturage bahatuye bavuga ko nyuma y’uko abasaza bababwira ko aho hantu abazungu basize bahatabye imali ngo ahagana mu 1985 bagerageje gucukura ngo babukuremo ariko bikabananira.

Umwe muri bo yagiraga ati “Noneho ducukuye tugera ku mabuye atari ayinaha hafi, tubajije abasaza batubwira ko bayakuraga kuri Nkumba ruguru iriya.” Aho hantu ngo bayakuraga ngo ni nko kuri km 3 uvuye aho ubwato babutabye.

Ngo bamaze gukuramo ayo mabuye ngo hahise hakwira amagambo mu Rwanda hose ngo ahantu hitwa Rushingabiti abazungu bahahishe ibintu. Ngo iyo abazungu bazaga abaturage bababwiraga ko batazi ibyo aribyo ari n’aho ari ho.

Inkuru ngo imaze gukwira ko hari ibintu abazungu basize bahishe aho ngo hari umusirikare w’umukomando ngo waje aturutse ku Gisenyi kubucukura ariko ngo bahageze na bagenzi baroga barashakisha barananirwa.

Umwe muri abo baturage uvuga ko se yapfuye vuba aha afite imyaka ijana ngo akaba ari we wabimusobanuriye agira ati “Natwe twumvaga tuzabwicukurira ibirimo tukabitwara.” Uwo musirikare ngo amaze kubura ubwo bwato ngo yasize ateye ubaturage ubwoba ko uzagerageza kubucukura azahura n’akaga.

Nyuma ya Jenoside na bwo ngo haje undi muntu w’Umunyarwanda bamwe bakeka ko yari umudemobe na we aje gucukura ngo yitwarire iyo mali cyakora abaturage ngo bamuyobeje nkana kuko na bo iyo mali bari bayikeneye.

Abo baturage bavuga ko bakurikije ingufu yari yabishyizemo ngo byagaragaraga ko hari umuntu wari wamutumye akaba yari yanamweretse ikarita y’aho buri. Batwereka aho uwo muntu yacukuye ahagana muri za 2007, bagira bati “Twamuyobereje nkana ahangaha aracukura araheba aragenda.”

Aba baturage igihe cyose hazaga umuntu ushaka kugerageza kubukuramo ngo baramuyobyaga kuko bibwira ko igihe kizagera bagashobora kubukuramo ngo bagatwara imali irimo.

Uyu mugore arimo kwerekana aho se yasize ambubwiye bashobora guturuka mu gucukura ubwo bwato.
Uyu mugore arimo kwerekana aho se yasize ambubwiye bashobora guturuka mu gucukura ubwo bwato.

Mukamugema Judithe, Umugore wo mu kigero cy’imyaka nka 48, avuga ko se witwaga Ndarwubatse uherutse gutabaruka afite imyaka 100 ngo yari yaramubwiye ko n’ubwo abantu birirwa bashakisha ubwo bwato we yita icyombo ngo yari yaramubwiye ko batabubona.

Agira ati “we yarambwiraga ngo ntibazabubona kuko bisaba guturuka (atungayo urutoki) ruguru iriya mu ntoki hanyuma bagashakisha iminyururu bakiriziritse bakamanuka ari yo bakurikiye.”

Abantu bahatuye na bo bavuga ko batazi neza aho icyo cyombo kiri kuko ngo mu gihe abaturage ari bo birirwaga bacukura banikorera amabuye yo gushyira aho bagombaga kugitaba ngo Abadage babutabye nijoro kugira ngo hatazagira umenya aho buri.

Aha ni ho hazira n’urujijo ku byo baba barashyize muri icyo cyombo mbere yo kugitaba. Bamwe bakaba bakeka ko baba wenda baranasizemo amabuye y’agaciro bacukuraga muri ibyo bice dore ko hegeranye n’igice cya Rutsiro kibamo amabuye y’agaciro.

Kuri ubu ubuyobozi bw’ingoro ndangamurage z’u Rwanda buvuga ko burimo gukora ibishoboka byose buvugana n’izindi nzego kugira ngo bacukure ubwo bwato babukuremo noneho bube kimwe mu bikoresho by’intambara ya mbere y’isi ingoro ndangamurage z’u Rwanda zizajya zimurika.

Kuri ubu ngo barimo kuvugana na Minisiteri y’Ingabo dore ko ngo ubu bwato bufite aho buhuriye n’intambara kandi ngo bukaba bwarafashaga Abadage gutsinda bimwe mu bitero bagabwagaho mu Ntambara ya mbere y’isi.

Abaturage batuye muri ako gace ariko bavuga ko ubwo bwato bwanafashaga mu bucuruzi kuko ngo bwakuraga ibintu mu Congo Kinshasa no mu Burundi bubizana mu Rwanda.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

rwose sijya nkunda gutanga ibitekerezo ku nkuru kuko mbanumva jye kugiti cyajye ntagitangaza kirimo ariko nkiyi nkuru rwose inteye amatsiko iyi nkuru irakoze kandi iteye amatsiko ifitiye nigihugu akamaro ahubwo bagire vuba babushake

nkubito olivier yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

Amateka y’ubwo bwato wayasanga mu gitabo cyitwa, Memoires de l’eglise, Les conditions matérielles de la mission p 237-238.
" ce bateau de 10.5m de long et de 2 m de large était muni d’un moteur à vapeur produite par un foyer au charbon. Le bateau fut terminé en juillet 1914, mais en septembre, il fut réquisitionné par les soldats allemands qui l’ont muni d’une mitrailleuse"

TheoT yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka